Umuco & Ubugeni

Yeejo.rw-Ibibazo bikomeye byugarije imivugirwe n’imyandikire y’ikinyarwanda

May-29
18:03 PM 2017

Kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Gicurasi 2017 nibwo Intiti Niyomugabo Cyprien Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yatanze ikiganiro ku banyamakuru ku ngingo yerekeye "Imiterere y’indimi mu Rwanda" maze abagaragariza bimwe mu bibazo byugarije imiterere y’ikinyarwanda haba mu mivugirwe no mu myandikire.


Intiti Niyomugabo Cyprien, Intebe w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC)

Intiti Niyomugabo yagize iti harimo gusuzugura ikinyarwanda aho abakoroni bigishije kugisuzugura kandi nanubu haracyari ibisigisigi.Kuvanga indimi
nabyo biri mu bibazo byugarije ikoreshwa ry’ikinyarwanda aho indimi z’amahanga arizo zikoreshwa aho gukoresha ikinyarwanda mbonera. Ikindi harimo ibikoresho bidahagije nk’ibitabo by’indimi n’ibindi. Ubumenyi buke ku ndimi ndetse n’ubukene bw’ikinyarwanda ,kubura amuga no gukungahaza ururimi kavukire. Ibi kandi byiyongeraho kutagira umuco wo gusoma kuko nta bwenge bubaho umuntu atasomye.

Byitezwe ko ibi biganiro birmo no guhugura abanyamakuru mu ikoreshwa ry’ururimi rw’ikinyarwanda mu itangazamakuru rizasiga habonetse umuti uzatuma ikinyarwanda mbonera gikoreshwa haba mu itangazamakuru n’abanyarwanda muri rusange.

Ibisubizo by’ibi bibazo byavuzwe haruguru bizagaragazwa mu nkuru zizandikwa vuba..

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza