Umuco & Ubugeni

Yakubu ashishikajwe no kwigisha abana gufotora no kugaragaza isura nshya y’u Rwanda i Mahanga

July-28
09:39 AM 2017

Benshi bababazwa n’abana bo mu muhanda ndetse bakumva babafasha ariko usanga bamwe babatinya ariko Jack Yakubu Nkinzingabo we siko bimeze yihaye intego yo kubigisha umwuga wo gukora amafoto.

Jack aganira na africaexponent avuga ko yinjiye muri uyu mwuga wo gufotora mu 2009 bimutunguye yaje kumenya neza ko ariwo muhamagaro we igihe umuyobozi w’ishuri yigagamo yazaga mu ishuri gushaka abana bazajya bamufasha gufata amafoto ariko nta gihembo bategereje icyo gihe yari afite imyaka cumi n’itanu aho yakoraga ku mbuga zitandukanye n’ibinyamakuru byandika muri Kigali.

Jack mu gukunda uyu mwuga ngo byaturutse ku gusoma inkuru zivuga ku mateka y’U Rwanda yo muri Mata 1994.
Mu kurangiza amashuri ye yisumbuye mu 2013 yiyemeje kugaragaza isura yamateka y’U Rwanda.

Yagize ati:”nshaka kwerekana isura shya y’U Rwanda,nshaka kugaragaza uburyo tubaho, dutekereza, tubyina, tuvuga, tureba, tugenda, twambara n’uburyo dukora imisatsi yacu.

Yabwiye abaterankunga ba Afurika ko intego ze ari ukugarura umuco w’abanyarwanda kugirango ahindure isura y’igihugu cye ndetse ahurize hamwe anafashe abana bo mu muhada ku bigisha gufotora .

Amafoto:Learning for Change

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza