Umuco & Ubugeni

USA: ni ibihe bibazo Ntawirema yasubije agatsindira ibihumbi 8 by’amadorari no gusuura ahakorerwa filime Paramount Pictures (Amafoto)

June-13
05:55 AM 2017

Ntawirema Celestin ni umusore w’umunyarwanda ufite imyaka 33,akaba ariwe watangije igikorwa cya “Rwanda Cultural Fashion Show” agamije kuzamura ibijyanye n’imideri mu Rwanda.

Ntawirema yatsindiye ibihumbi umunani by’amadolariya Amerika (8000$) asaga miliyoni eshashatu n’igice zirenga z’amanyarwanda ndetse yemererwa no gusura isosiyete ikomeye itunganya amafilime I Hollywood ya Paramount pictures.
NTAWIREMA yatsindiye ibi bihembo ubwoyari ari mu rugendoshuri amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumirabwa “Global Business Education Seminar”

Nyuma yuko babonyeko nawe ari umwe mu bantu bakora ibikorwa bizamura abantu benshi kuko afite ibikorwa byiza mu bihugu 30 harimo icumi bya Afurika.
Abitabiriye urwo rugendo bakora ibazwa ry’ibibazo bitandukanye utsinze agahabwa ibihembo.

Akomeza avuga ko bimwe mu bibazo babajijwe byari birimo iby’ubumenyi rusange ndetse n’amateka.
“Twabajijwe byinshi ariko harimo nko kuvuga ngo ni iyihe ntambara yatumye Amerika itera igisasu I Yeroshima Na Nagasaki? Ni uko Abayapani batwitse ubwato bw’Abanyamerika ubwo babafataga muri ambushi urenze mu Nyanja y’Abahinde usatira Tayilandi(Thailand)n’Ubushinwa”.

Anagira urubyiruko inama ati “nibyiza gusoma amateka kuko bituma umenya aho isi igeze, yavuye naho igana bityo bikagufasha gupanga ahazaza hawe, abawe n’igihugu”
Kimwe mu byafashije Ntawirema gutsindira ibi bihembo ni uko akiri mu mashuri ubwo yaratangiye kujya areba amafilime yifuzaga kuba yazagera I Hollywood (aho filim nyinshi zitunganirizwa) .

Akomeza agira ati “nakomeje kwiga nkunda filime numva mfite inzozi zo kuzajyayo kera kabaye nashinze isosisiyet ntoya ikora filime mbarankuru (documentary films)kugeza aho mbonye aya mahirwe”.

Ntawirema yatoranijwe gusura ibikorwa bya Paramount Pictures ari kumwe n’abandi banyafurika 10.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza