Umuco & Ubugeni

Umuvugo: Mata y’amatage,...Amata yongeye avuna imitozo Kwibuka23

April-09
04:46 AM 2017

Mata y’amatage

Iteka intimba
intaha umutima
uko ntereye agatima
muri Mata 1994
mata y’amatage.

Mata 1994
u Rwanda rwino
Rwari rwiza
Rwambara umugayo
umugambi mubisha
wo guhitana abatutsi
uratangira ntarutangira

Baratangatanga biratinda
uwari umuntu
yitwa inyamaswa
inyenzi inyangarwanda Nandi.

Mata y’amatage..
Mu mvura y’amahindu
mu mivu y’amaraso
mu bibazo uruhuri
Mata wee!

Wowe tutazigera tujya imbizi
wowe ntangiriro
y’inzira y’inzitane
ku nzirakarengane ibihumbi
iri shavu rinshengura
nzarigushinja kugeza nshaje

Iyi ntimba intimbura
nzayigutura kugeza ntabarutse
wowe Mata y’amatage

Mata y’amatage
Ukwezi rugira atageze ino
ukwezi ubwicanyi
bwatojwe bugatorwa

Ukwezi kubi
kazungu atanzahuye
yanyumvise ntaka akitahira
namubonye nk’inyange
Kandi Ari impyisi mahuma

Kugitsure kibi
inzirakarengane zigatsembwa
Mata y’amatage
impinja zarishwe
nta mpamvu namba

Ababyeyi barabyazwa
babyazwa imburagihe
igihemu gihabwa intebe
interahamwe ziratimaza
zirara mu batutsi ziroreka

Mata y’amatage
ahatarabaye impuhwe
habe no ku mpinja
gucura inkumbi
byabaye nk’ikindi abagome bambaye

Mata y’amatage
ukwezi kubi
igihe impuhwe zimuka ino
umuntu agateshwa agaciro
akicwa butungo

Mata y’amatage
ukwezi nyabarongo isingiza
Yisasiye abadususurutsaga
inkongoro zarakungahaye
zigaburirwa imibiri
Yabatubyaraga bari mukaga.

Mata y’amatage
iyo utavuka
tuba tukivuruganya
iwacu nta maganya

Rwanda rwanjye
agahinda ni kose ndabireba
abashakamba bawe
bagjye tutabishaka
nubwo abishi babishimye

Rwanda nkunda
nkwambariye impumbya
nubwo ntagarura za mpundu
nzakuba impande nguhoze amarira

Amajyambere yawe
nzayabera umurinzi
Kandi uziha kugenga ingengabitekerezo
iganisha ku macakubiri
nzamwicaza nyimuceho

Ayicire nyicagagure
mwicaze mu gacaca
ducoce ibitagusenya
isano yawe
imwe itasibangana

Tuzayisasaho idusunike
mpaka ku gasongero
mata nyimwaze
imbone ku mwaro
wibyiza byose

Amata yongere avune imitozo
ingeri zivumere.
mfura nziza
nganji mwagiye
mugire iruhuko ridashira

Urugendo rwanyu
rwanteye igikomere gikomeye
ikivi cyanyu nzacyusa
naho icyaha cya Mata
cyadukomerekereje ijabo

Gusa aho kwa jambo
mwizihirwe turabazirikana
naho imyaka yaba amajana
tuzaba kukibazirikana
koko mwagiye tukibakeneye

Mukomere bikwiye
amaraso rwose
ntazigera atemba inaha
gusa urukumbuzi ni rwose
u Rwanda rwantumye ngo mukomere.

Rubyiruko mwebwe
Rwanda rwejo
amateka yo hambere
yabyaye amatiku
atera intimba

None mbatoranyije
nk’intore
ngo dutwazanye
mpaka hakurya
dusirimure u Rwanda.

Rwanda nkunda
nkundira nsubike inganzo
nsubire ku isoko
nibuke ingenzi
ngeneye inganzo

Nzifurize iteka
kuruhukira mu mahoro
amwe atagerwa ku mashyi
Kandi aho batetse ijabiro
ibiganza byabo bizahore bigaba amariza.

Umusizi Tuyisenge Olivier

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza