Umuco & Ubugeni

Umuvugo: Kiliziya yakuye kirazira?

September-20
08:32 AM 2016

Umuvugo: Kiliziya yakuye kirazira?

Hambere aha hose
Hari hubashywe
Byemewe byuzuye
Himbitse ibyiza

5.None mbishinje nde?
Ndicaye ndigunze
Ndarira ndumiwe
Ndishatse ndibura
Ndabariwe ndiheba

10.Mbishinje nde?
Ndararanganya amaso
Amaganya akaba yose
Ibibazo uruhuri
Agahinda ku mishaha

15.Nkibaza nti kiliziya yakuye kirazira?
Icyanzu cyacu
Cyatewe ni icyaha
Cyambara icyago
Ubu hari icyaje

20.Ngo gucyura icyana.
Gusahinda no gusinda
Bisa nk’intero
Intinyi ntayo
Intimba ni yose
25.Kiliziya yakuye kirazira?
Nta ntwari
Haracurwa intwaro
Nta ntwarane
Hari intambara

30.Nta mahoro namba
Icyibi cyarimitswe
Amata yaratokojwe
Umuco waracitse
Sekibi yaratsinze

35.Ishyano ryambaye ikamba
Uwaribonye mawe
Atahana uwariboye
Uwasogongeye agasomana
Uwasomye agacurura

40.Icyibi cyitwa icyiza
Kiliziya yakuye kirazira
Ndabasabye nyabusa
Abasobanukiwe munsigurire
Ndi mu rujijo se?

45.Ni ubujiji se?
Abasaza bino
Bigize abasore
Ngo haje amajesite
Yarateye aratoneshwa

50.Aca umuco burundu
Njye nzi inshabure
Inkindi n’inkanda
Imikenyero n’imigara
Kirazira na kiraziririzwa

55.None ibyateye se?
Kiliziya yakuye kirazira
Nta gutinya
Heze isebanya
Uburiganya iteka

60.Amatage yarateye
Kiliziya yakuye kirazira
Abagabo bigabye mu bana
Batoranya imitavu
Barashuka reka reka

65.Babatesha iterambere
Imvugo iba kimomo
Bati mwarayobye
Twe twararebye
Nukuri twararobye

70.Singeho ngo ntebye!!
Ndose ndi mu ndaro
Niyi nyamibwa
Ndumva rwose
Ntaba ndindagiye

75.Yandema akandengera.
Yanshimisha cyane
Bigashira cyera
Ureke kiriya
Gikecuru k’iwanjye

80.Gisaziye ubusa
Kiliziya yakuye kirazira
Narinzi abapfumu
Nta bapfubuzi
Ntubambaze daa

85.Mbumva ngenda
Abasore bamasura
Basariye mu busa
Mu gusambana
Bagasambanya abababyara

90.Bashaje bishoboka.
Abakozi bayo se?
Ndavuga rugira
Rugenga byose
Watanaze u Rwanda

95.Ruteye rutagatifu.
None sha
Ntibagitinya rwose
Kubyuka byo
Bakijyira mu rubyiniro

100.Ngo kubyinisha ibyana.
Agasembuye barasogongera
Ijambo bagasoma
Inkumi ntibasigaze
Bagasenga cyane

105.Bakaniyoberanya cyane!
Nubwo ntabyera dee!!
Kiliziya yakuye kirazira
Aho umubyeyi ubyara
Yiyaka umwana

110.Agakaraba amaraso yee!!
Kiliziya yakuye kirazira
Impinja mu mpenure
Ba data mu idindira
Abasore mu rusimbi

115.Bahugiye mu busa.
Gusa uwambwira
Akari inyuma ya ndiza
Nkamenya iherezo
Ryibi bibi byose

120.Nkamenya uko ngenda.
Nkamenya iby’iyi nyana
Ihatse ibizira
Ihatse ibyago
Ni ibyorezo bias

125.Kiliziya yakuye kirazira.
Ariko se byabishura?
Byereranaga ino
Byeraga dee
Byuzuye ibyiza

130.Birihe ngo bidutabare?
Bya byotezo
Byanyu byose
Bwa bubane dii
Bwirukanaga ibibi

135.Burihe ngo bidutababare?
Amadini yaradindiye
Urugomo ruraganje
Icyiza cyambuwe icyanzu
Isi irahinduka

140.Indangagaciro zirakendera.
Umutima ntugukuke
Ibibazo bikurenga
Si isi ishaje
Abayo barayobye

145.Kiliziya yakuye kirazira
Icyiza cyarazimiye
Ikibi kirazinduka
Kirirara kiroreka
Kima ingoma
150.Kiliziya yakuye kirazira!!

Umusizi Tuyisenge Olivier
tuyisengeolivier8@gmail.com

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza