Umuco & Ubugeni

Umutoniwase Edwije w’imyaka 18 yahaye impano Madamu Jeannette Kagame

August-25
18:54 PM 2016

Umutoniwase ni umubakobwa w’imyaka 18 avuga ko ntakintu yabona ahemba Madame Jeanette Kagame, bitewe n’agaciro yabahaye.

Aganira n’umunyamakuruwa yeejo.rw Edwije yagize ati :” Madamu Jeannette Kagame adufasha kwiga neza kuko twari twarasigaye inyuma cyane cyane mu ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu nashushanyije iyi foto ngirango mwereke ko umutima wanjye uzirikana cyane ibyo adahwema kudukorera.”

Umutoniwase Edwije ni umwe mu bakobwa batsinze neza kurusha abandi ku rwego rw’igihugu bari mu cyiciro cy’Inkubito z’Icyeza bahembwa n’Imbuto Foundation ihagarariwe na Madame Jeanette Kagame.

Mbere y’uko binjira muri za kaminuza bategurirwa ,aba bakobwa basoje amahugurwa mu ikoranabuhangabakoreraga mu Kigo cy’ubumenyingiro Tumba College of Technology (TCT), basojemuri iki cyumweru gishize.

Gasana Jerome akaba n’umuyobozi wa WDA nawe yashyikirije aba bokabwa impamyabushobozi itangwa n’ikigo CISCO gishinzwe ikoranabuhanga.
Umutoniwase wigiye gushushanya mu ishuri ryisumbuye rya Ecoled’Art Nyundo, yashyikirije iyo mpano Rose Rwabuhihi, kugirango azayishyikirize Madame Jeannette Kagame.

Yavuze ko gushushanya arina byo azakomezamuri Kaminuza, kuko biri mu ndoto zezo kugira inzu ikorerwamo ibijyanye no gushushya (Gallery D’arts).

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza