Umuco & Ubugeni

Umusizi Tuyisenge n’abandi basizi bo mu Rwanda no hanze bazanye igitaramo cy’akataraboneka "Ndi igisigo"

August-04
14:19 PM 2017

Umusizi Tuyisenge olivier umunyerewe cyane mu busizi kuri ubu azaniye abakunzi b’inganzo cyane inganzo y’ubusizi n’umuziki igitaramo yise Ndi igisigo.

Umusizi Tuyisenge yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ko ashishikajwe no kwimakaza umuco usingiye k’ubusizi cyangwa kuvuga imivugo.
Yagize ati impamvu nateguye iki kitaramo ndi Umusizi nuko nshaka kwimakaza umuco wacu cyane cyane ubusizi.
Muri iki gitarama azifatanya n’abasizikazi bakomoka k’umugabane wa Amerika dore ko abona ko ubusizi ari ururimi rumwe .

Umusizi Tuyisenge yakomeje agira ati bigaragaza ko ubuhanzi butagendera k’ururimi gusa cyangwa igihugu ahubwo ubuhanzi ni ururimi rumwe kandi bigaragaza ubufatanye bw’abahanzi gakondo ndetse n’abanyamahanga.
Nina Ruth Harris ni umunyamerikakazi uzwi cyane mu mbyino za contemporary ndetse n’umuririmbyikazi Rachel nawe w’umunyamerikakazi.

Mu basizikazi bo mu Rwanda harimo Carine Maniraguhaumwe mu basizi b’abakobwa bakomeye mu Rwanda
,Ashimwe Ange Theonastine umusizi ufite inganzo ihamye mu rurimi rw’icyongereza ndetse na Natasha Karangwa umwe mu bakobwa basiga mu cyongereza ugatwarwa.

Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo byiganjemo bamwe mu bahanzi gakondo aribo nka Munyakazi Deo umwe mu bakirigitananga bakomeye muri uru Rwanda, Eric onekey umusizi ukomeye akaba akora mu kinyarwanda,icyongereza,igifaransa. Harimo kandi Munezero Ferdinand umutaramyi akaba n’umusangiza w’amagambo by’umwuga ndetse akaba n’umukirigitananga, Bahati Innocent nawe azaba ahari akaba umwe mu basizi bafite ikinyarwanda cy’umwimerere.

Iki gitaramo cy’ubusizi kizagaragaramo Pascal solo umwe mu baririmbyi bafite umwihariko wo gucurika
indirimbo(igifefeko) ndetse na Mr rimer umusizi ukora ubusizi bwiganjemo urwenya mu rurimi rw’icyongereza.

Ndi igisigo ikazanitabirwa narya tsinda Ikome group rikora ubusizi
buvanze n’imbyino ndetse n’umuziki.

Hazanagaragaramo muri iki gitaramo ubuhanga bwo gushushanya umuntu ako kanya (live painting) bizakorwa na celestin Munezero.

Iki gitaramo rero kizaba kuri iki cyumweru tariki 6 Kanama 2017 guhera I saa kumi n’ebyiri n’igice i Remera ahitwa muri Feel at home hafi ya controle Technique imbere neza y’igicumbi cy’intwari. kwinjira ni 2000rwf na 5000rwf muri VIP.



Umusizi Tuyisenge n’abo bazafatanya barakataje mu myitozo yo kwitegura igitaramo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza