Umuco & Ubugeni

Umunyabugeni w’umunyamisiri yashyize hanze uburyo bugera ku 1000 buvuga oya mu rurimi rw’icyarabu

April-18
10:26 AM 2017


Uyu mugore yabashije gukora ibimenyetso 1000 bivuga oya mu cyarabu

Ibi Shebab yatangiye mu mwaka wa 2011, ubwo hatangiraga impinduramatwara mu Misiri , aho intego ye ari ugutanga ubutumwa bugaragaza ibyo abaturage batifuza ashushanya ku bikuta.

Mu mwaka wa 2010 ubwo yatumirwaga n’Umuryango Khatt mu imurikabikorwa rigamije kwibuka imyaka 100 ishize ubugeni bw’Abarabu bugeze mu Burayi, niho uyu munyabugeni yagize iki gitekerezo cyatumye anahabwa igihembo cya UNESCO kigenewe abafite umuco w’Abarabu kizwi nka UNESCO-Sharjah Prize for Arab Culture mu rurimi rw’icyongereza.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1998, gihabwa abantu babiri buri mwaka bakoresheje ubugeni bwabo, mu kugaragaza ubumenyi buhambaye mu bugeni n’umuco w’Abarabu. Uyu munyabugeni yabwiye CNN ko byamutwaye u umwaka wose ngo abashe kugera ku ntego ye yo kubona uburyo 1 000 bwo kuvuga oya mu Cyarabu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza