Umuco & Ubugeni

Umunyabugeni w’icyamamare wasuye U Rwanda yarimbishije urukuta rwa Hotel Okapi

October-25
16:54 PM 2017

Roa ni umunyabugeni w’icyamamare kandi ukomeye mu gushushanya akaba akomoka mu gihugu cy’Ububirigi aho muri iyi minsi ari mu Rwanda akaba yaraje mu rwego rwo guteza imbere no gusigasira ibidukikije,bishingiye ku bugeni bw’umwimerere.

Roa yaje mu Rwanda ku butumire bwa gahunda y’ikigo cyo mu Rwanda cyitwa Kurema,Kureba,Kwiga, iki ikigo cyibanda cyane ku guteza imbere impano z’abanyabugeni baciriritse bo mu Rwanda bakora ku mishinga yo gushushanya. Uyu munyabugeni akigera mu Rwanda yatangiye akorera ubugeni bwe mu karere ka Musanze na kinigi mu cyumweru gishize abifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.


Uyu munyabugeni yashushnije ku nkuta za Hoteli Okapi mmaze bitangaza benshi

Ibihangano by’uyu munyabugeni Roa bimaze kugera mu mijyi myinshi ikomeye yo ku isi nka London, New York, Warsaw, Los Angeles, Mexico city na Paris. Kubera ubunini bwabyo n’umwimerere bifite bikaba bikundwa cyane n’abantu b’ingeri zose. Akaba kandi mu gushushanya yibanda cyane ku nyamaswa n’imisozi by’agace ari gukoreramo ubugeni bwe.


Umunyabugeni Roa yatanze amahugurwa ku banyabugeni bo mu Rwanda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza