Umuco & Ubugeni

Umunyabugeni Munezero yashushanije Meddy na Kereyo bidasanzwe

September-05
17:00 PM 2017

Umunyabugeni Munezero Celestin ufite ubuhanga mu bugeni yashyize ahagaragara igihangano yakoze ashushanyije Meddy akoresheje intoki n’ikaramu y’igiti kereyo (Crayon).

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yemeje ko u Rwanda rufite umuco,ubugeni bikungahaye .Yagize ati Ibi bishushanyo nakoresheje ikaramo y’igiti ya kereyo (crayon) aho niganye ifoto yafotowe Meddy . Nshobora gushushanya niganye ifoto cyangwa ngashushanya umuntu uhagaze hamwe nkamuha ifoto ye ntakoresheje Kamera. Mfite indoto yo kwereka abantu ko ubugeni nyarwanda bukungahaye kandi ari bwiza cyane. Nkaba nkoresha imbuga nkoranyambaga (Facebook na Instagram) cyane nereka abantu ubu bugeni butandukanye.


Ifoto ya Meddy yiganwe

Munezero w’imyaka 27 yize mu ishuli ry’ubugeni rya Kicukiro ahahoze hitwa Eto Kicukiro azi gushushanya akoresheje intoki,kuvangavanga amarangi, no kubumba ibishushanyo bitandukanye.


Umunyabugeni Munezero celestin

Irebere ibindi bihangano byashushanishijwe intoki bikozwe n’umunyabugeni Munezero Celestin

The Ben

Martin Luther King


Nelson Mandela


Umugabekazi Kanjogera


Umwamikazi Rosalia Gicanda

Butera Knowless


Andi Mafoto

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Karoli 6 Nzeri, 06:09

    Abana nkaba barakenewe kandi cyane rwose pe!!!

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza