Umuco & Ubugeni

Umumotari washimiwe arahamagarira urubyiruko gushyira mu bikorwa indangagaciro nyarwanda

August-04
14:42 PM 2017

Donat Ndayiramiye afite imyaka 30, afite kandi umugore n’umwana umwe akaba atuye i Mageragere aho mu minsi ishize yashimiwe na polise y’igihugu ubwo yatoraguraga amafaranga y’umugenzi yari atwaye ubwo bari bakoze impanuka umugenzi agata ubwenge afite amafranga miliyoni eshanu na Magana abiri 5.2 y’amanyarwanda maze uyu mumotari akayarinda kugera igihe nyirayo agaruriye ubwenge akayamusubiza yose uko yakabaye nta n’atanu avuyemo.

Newtimes ivuga ko nyuma yo gushimirwa na polise rero nibwo yakiriye telefoni imuhamagaye akaba yari ahamagawe n’umukozi wa RURA aho naho bamushimiye igikorwa cy’ubutwari yakoze abera abandi banyarwanda bose urugero rwiza bamumenyesha ko yagenewe ishimwe rya Moto nshya ikaba ihagaze agaciro ka miliyoni imwe na Magana inani y’amanyarwanda . umugore we ngo ntibyamutunguye cyane kuko mu buzima bwe buri gihe ahora ari umugwaneza mu by’akora byose.

Akaba ahamagarira abanyarwanda bose muri rusange by’umwihariko urubyiruko rw’abamotari bagenzi be kubahiriza indangagaciro z’abanyarwanda no kurushaho kunyurwa n’ibyo bafite, kwihatira gukorera abandi ibyo tubifuzaho no guhindura isi duhereye kudukorwa duto duto twa buri munsi.

uyu mu motari nyuma yo kurangiza amashuri abanza muri 2002 yatangiye akazi ko guhinga nyuma akumva ko atari wo muhamagaro we, akimuka iwabo aho yamaze imyaka 4 akora imirimo y’ingufu i Kibungo.

Kuva 2006 nyuma aza kubona uruhushya rwo gutwara moto, atangira akorera abandi aho i Kibungo nyuma yimukira i Kigali 2010 nabwo akorera abandi. Nyuma yaje guhura n’umugiraneza amuha Moto azajya akora yishyura aho yabashije kwigurira ikibanza akubakamo n’inzu ubu abanamo n’umuryango we.


Donat Ndayiramiye yagororewe moto nshya

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza