Umuco & Ubugeni

Rwanda Cultural Fashion Show 2017 mu cyumweru cyahariwe ubukerarugendo cyagarutse ku nshuro ya 6

August-27
15:56 PM 2017

Iki gikorwa gitegurwa na Redrocks Rwanda ifatanyije na Rwanda Cultural Fashion show kigiye kongera kuba kunshuro ya 6 aho kizagaragaramo ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco ushingiye k’ubukerarugendo ndetse hakazanabamo ibiganiro bivuga k’ubukerarugendo cyane cyane ubw’ingagi. Ubusanzwe Redrocks ni kampani itanga servisi zijyanye n’ubukerarugendo aho bigisha abantu batandukanye baza mu Rwanda ibijyanye numuco ujyane nibikorwa byakorwaga cyera mu Rwanda rwo hambere harimo no gufasha abantu gusura pariki z’igihugu.

Iki cyumweru kizatangira kuri 26 Kanama kugeza kuri 1 Nzeri, Kizabamo ibikorwa bitandukanye byumwihariko kuri 31 Kanama hazaba igikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show aho hazerekanwa imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere.

Bimwe mubizagaragara, harimo uburyo ibwami bambaraga ndetse n’abagaragu hamwe ningabo z’umwami. Hazagaragaramo kandi uburyo abanyarwanda bazaga gutanga amaturo ibwami ndetse nuburyo abantu bagendereraga ibwami. Hazaba harimo imyenda itandukanye yambarwaga cyera ariyo Inshabure, Inkanda, Inyonga, Ikindi.

Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show Ntawirema Celestin yavuzeko bazakomeza kuzamura abanyamideli bafite impano mugihugu hose” Ubusanzwe iyo dutegura kino gikorwa dukoresha abanyamideli babigize umwuga ariko tukongeramo nabandi bakizamuka. Dukorana na kampani yitwa Golden models Ltd yashinzwe na Kabano Franco akaba ari nave muyobozi uhagarariye abanyamideli mu Rwanda. Ibi bituma tubasha gutoza abanyamideli baturuka Musanze kandi twirerako bizaba bimeze neza kuko imyitozo bayimazemo igihe”

Umuyobozi wa Redrocks Bakunzi Greg yavuzeko uyu mwaka hazaba harimo umwihariko kuko hazagaragaramo abantu bakuze mukwerekana imyenda kuri iriya tariki” Urabona twebwe dukorera ahantu nakwitako ari mugiturage aho tubasha kubona ibikoresho byose bya cyera kandi tukaba dusanzwe dufite ababyeyi bakuze dukorana buri munsi bazi umuco kuburyo twizerako bizaba bimeze neza kurusha imyaka yashize. Yakomeje agira ati Icyo nabwira abantu nuko bazitabira icyi cyumweru kuko bazanabasha kwiga ibikorwa birimo Kotsa nyirarunonko, gusya, kwenga, kumasha, gusimbuka urukiramende,..” ,

Redrocks iherereye mu Ntara yamajyaruguru, mu Akarere ka MUsanze, mu Murenge wa Nkotsi, akagali ka Nyakinama , nukuvuga ibirometero 7 uvuye mumugi wa musanze.

Rwanda Cultural Fashion yatangiye mu mwaka wa 2013 igamije guteza imbere abahanzi bakora imyenda ndetse n’abayereka mubitaramo babanyarwanda ndetse n’abatuye muri afurika yuburasirazu. Kuva yatangira yafashije abanyamideli batandukanye bava mu bihugu birimo UBurundi, Kenya, Uganda, Tanzania, USA, India, Ghana…

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza