Umuco & Ubugeni

Rubyiruko menya amateka y’Umuganura kuva mu bihe byo hambere

August-23
13:24 PM 2017

Umunsi mukuru w’Umuganira ni umuhango nyarwanda wubahirizwa kuva na kera bishimira umusaruro mwiza wa mbere, bikavugwa ko waba waratangiye kubaho kubwa Gihanga Ngomijana ariko ukarushaho kumenyekana cyane ku ngoma ya Ruganzu Ndoli mu myaka hagati ya 1510 na 1543.

Umusaza w’umusizi Francis Waswa aganira na the new times yagize ati: “ Umwami niwe watangizaga uyu muhango, yapfukamaga hasi akishingikiriza umwuko mu rwego rwo guha icyubahiro abantu be ayoboye.” “Hanyuma akakira amaturo ya rubanda yabaga agizwe n’umwero w’amasaka n’ibindi byiza byo mu gihugu.”

Umuganura rero bakaba barawizihizaga bahurira ahantu hamwe mu duce dutandukanye, bagasangira umwero w’umwaka w’imirima ariko banishimira ibyo bagezeho, icyo gihe umwami yahuzaga abatware na rubanda bagasangira umutsima w’amasaka n’amata, banasaba ngo ihinga rikurikiyeho bazakube kabiri umwero bazahinga.

Yakomeje agira ati: “Ntawaryaga wenyine kuri uwo munsi, n’utarabashaga kujya aho abandi bari yifatanyaga n’abaturanyi be bagasangirira hamwe bayobowe n’umukuru w’umuryango.”“Cyari ikimenyetso kiza cyarangaga ubumwe bw’abanyarwanda, kikanatera ishyari ryiza abanyarwanda ryo gukunda umurimo. Iyo wabaga wejeje bicye wigiraga kubandi ukiha intego y’umwaka utaha ko uzabarusha.”

Modeste Rutangarwamaboko, watangije ikigo cy’igihugu cy’ubuzima n’umuco (Rwanda Cultural Health Centre) yavuzeko umuganura wari umwe mu birori binini byakorwaga bigahuriza hamwe abantu bose bo mu Rwanda rwo ha mbere.

Yagize ati: “Bitewe n’uko umwami yafatwaga nk’umuhuza w’abantu n’imana, iyo babonaga umusaruro waragenze neza bamenyaga ko ari umugisha bahawe uva ku mana bakihutira kuyishimira, ibi rero babigaragazaga batura amaturo y’umwero wa mbere ibwami.”Yakomeje agira ati: “kuri bo wari nka Bonane y’ubu, uko tuyibona abantu bose bayizihiza, iyo babonaga umusaruro umwaka wabaga urangiye bumva ko batangiye undi mushya. ariko akarusho ukabafasha kunga ubumwe.” Kuri bo iyo basangiraga bagiraga bati: “Inshuti mwasangiye ntuyisiga ku nzira.”

Abareberera umuco nyarwanda bya hafi bavuga ko mu mwaka wa 1925 aribwo abakoroni babonye ingufu umuganura ufite mu bumwe bw’abanyarwanda zo kubafasha kunga ubumwe bakagerageza kuwangiza no guhindura ishusho yawo ariko ngo n’ubwo uburyo n’intego by’umunsi w’umuganura byahindutse bishimira ko byibuze ucyubahirizwa.

uyu mwaka Umunsi w’Umuganura ukaba warimuriwe ku itariki ya 27 Kanama 2017 bitewe n’ihurirana ry’amatora n’ibirori byo kurahira k’umukuru w’igihugu kuko uba uteganijwe kuba ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka.
steven Mutangana ushinzwe guteza imbere umuco mu biro bya minisitiri w’umuco yagize ati:”Umuganura w’uyu mwaka uzaba ari igihe cyiza cyo kwishimira ibyiza igihugu cyacu cyagezeho mumwaka ushize.”

Intego y’uyu mwaka iragira iti: “Umuganura ,Isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” (Umuganura: A source of unity and foundation of self-reliance.) Hakaba hateganyijwe ko abantu bazawizihiza bishimira ibyiza bagezeho mu ngeri zose, ubukungu, ibikorwa remezo n’amajyambere muri rusange n’ibindi.
Ku rwego rw’igihugu,Umuganura uzizihirizwa i Nyanza taliki ya 27 Kanama 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza