Umuco & Ubugeni

Riderman yahawe impano y’ubunani n’umunyabugeni akaba n’umuririmbyi Jaguar

January-02
13:34 PM 2017

Emmanuel Nshimiyimana uzwi ku izina rya Jagua yagaragaje ubuhanga bwo kuririmba Hip Hop yigana kuririmba ibihangano bya Riderman ubwo yitabiraga irushanwa rya Yeejo The Vocal. Emmanuel aririmba RnB dore ko yasohoye indirimbo ye ya mbere.

Emmanuel yaje kugira igitekerezo cyo gushushanya Riderman n’umugore we aho byamufashe hafi icyumweru cyose ashushanya. Uyu musore yaje gufashwa n;irushanwa rya Yeejo The Vocal rimuhuza na Riderman kugirango amushyikirize impano ye yamugeneye n’umufasha we ndetse amushimire ko ibihangano bye dore ko hari amahirwe byamugejejeho.

Nkuko nshimiyimana yabitangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yemeje ko yahuye na Riderman aramuririmbira ndetse amushyikiriza impano yamuteguriye. Aganira na Riderman yagize ati nitabira irushanwa ryo kuririmba ry’urubyiruko rya Yeejo The Vocal niho nakunze kuririmba indirimbo zawe kubera nkunda uko uririmba kandi nkakunda injyana ya Hip Hop maze nsaba abayoyobozi b’irushanwa ko bampuza nawe dore ko hari n’impano nari maze iminsi mbategurira y’igishushanyo.

Riderman yemeye kuzamukoreshereza indirimbo kwa Pastor P nk’ingororano yamugenera.

Nshimiyimana Emmanuel[Emmy] w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko yashushanyije Riderman n’umugore we nk’inzira yashakaga kunyuramo ngo yiyerekane nk’umunyabugeni ubifitemo ubuhanga ndetse nk’umuririmbyi ukizamuka.

Nshimiyimana Emmanuel asanzwe ari umushushanyi w’umunyabugeni dore ko asoje amashuli yisumbuye muri Ecole d’Arts de Nyundo mu Karere ka Rubavu.


Ifoto y’umwimerere



Uyu munyabugeni yashyikirije Riderman impano ye amasaha 24 mbere y’uko umwaka urangira wa 2016



Emmy asubirami Yolo Yolo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza