Umuco & Ubugeni

Pologne: Miss Akiwacu Colombe yavuze impamvu yambaye Bikini mu marushanwa ya Miss Supranational

November-23
14:25 PM 2016

Miss Akiwacu Colombe niwe Nyampinga w’u Rwanda wa 2014 akaba ari mu bakobwa barenga 80 bitabiriye amarushanwa y’ubwiza azwi nka ya Miss Supranational. Nyuma yahoo agaragaye yambaye Bikini mu ruhame bisanzwe bitamenyerewe mu muco Nyarwanda yatangaje impanvu yabimuteye ndetse n’intego afite muri aya marushanwa.

Aganira na Inyarwanda yagize ati Ehh meze neza mu kwitegura. Nkora ibyo nsabwe gukora mbona nta kibazo. Nta kintu gishyashya cyane gihinduka ugereranije n’ibyo twakoze muri bootcamp ya Miss Rwanda. Umwihariko wanjye ni ukuba uwo ndiwe sinshake kuba nahindura byinshi kuri njye, urugero kuba naturel usanga nta bihari kuri benshi cyane nkabahindura imisatsi inzara n’ibindi.

Nta stress mfite. Nkora igikwiye mu gihe gikwiye ntabwo nsamara kandi ntawe mbangamira ngerageza kubanira neza buri wese. Muri make sinshakishiriza aho bitari nkora ibindimo kandi burya umuntu atanga icyo afite. Ni byiza ko umwali wese yiyakira uko ari, igihe cyose wigana abandi burya uba wibeshya iby’utanga biba bisa nabi.”

Ndasaba abanyarwanda n’inshuti kuba bantora kugira ngo bampeshe amahirwe yo kugera muri 10 ba mbere. Kuba bampesha ayo mahirwe ni ishema kuri twese kuko mpagarariye igihugu cyose. Ikindi nashishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa mpuzamahanga kuko wigiramo byinshi, uhamenyera byinshi byose bifasha mu iterambere ry’igihugu ndetse bigatanga n’isura nyayo y’igihugu kuko benshi bakizi bitandukanye n’uko kiri.”

Kuva mu 2009 nibwo irushanwa Miss Supranational ryatangiriye muri Pologne aho kugeza nanubu nta mukobwa ukomoka k’umugabane wa Afurika uraryegukana.

Kuba watora Miss Colombe Akiwacu bica kuri application yitwa Mobstar ukareba ifoto ye ukaba wamuha amahirwe.

Miss Colombe Akiwacu yikwije

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza