Umuco & Ubugeni

Nyuma yo guhabwa igihembo muri sinema mpuzamahanga, Umuhire aragira inama abakora filime nyarwanda

August-16
06:07 AM 2017

Umuhire Eliane yabonye igihembo cy’umukinnyi w’amakinamico na Filime witwaye neza mu bagore (meilleurs actrice). Umuhire yatangiye gukina filime n’amakinamico mu mwaka 2004 ubwo yari ageze muri kaminuza nyuma 2009. Arangije kaminuza 2011 nibwo yagiye kongera ubumenyi bwe mu bya filime muri Tunisie.

Akaba yaratonyijwe guhabwa igihembo bagendeye ko filime ye yari nziza kandi ko yakoze ibintu mu buryo bw’umwimerere (naturel), aho yakinnye filime ivuga ku kizere cyo kubaho inahamarira isi gufashanya. iyi filime yavugaga ku mugore wahungishirije umwana muri Pologne nyuma y’uko umubyeyi we bakoranaga yitabye Imana muri genoside bageze mu mahanga batangira gushakisha ubuzima bibagoye , akaba yaragiherewe muri repubulika ya Tcheque aho bahanganaga n’amafirime 12.

Umuhire Eliane avuga ko agiye gushyiramo imbaraga ku buryo azatwara n’ibindi bihembo bitandukanye. Eliane abona ko ko sinema nyarwanda urwego iriho ubu rushimishije ugereranije n’uburyo yatangiye akaba ahamagarira urubyiruko rukina ikinamico na filime kugira umwimerere mubyo bakora no gushyiramo imbaraga nk’uko igihugu cyacu gitera imbere na sinema ntisigare inyuma
Umuhire aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ati: “Mbere yo gukora filime itangaje extra-terrestre ushobora gukora filime kuri uriya mu mama wirirwa yikoreye agatebo.”

Umuhirie yavuze ko n’ubwo igihembo cyabo giherekezwa n’amafaranga atifuje gutangaza ariko icyamushimishije cyane nuko byatumye amenyekana akaba avuga ko kumenyana n’abantu benshi yahakuye bizamufasha mu rugendo rwe ruri imbere.

Umuhire yishimiye cyane uko yanditswe mu binyamakuru bikomeye harimo ibyo mu Bwongereza na Amerika.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza