Umuco & Ubugeni

Munyakazi yashimiye na Masamba Intore

September-07
17:23 PM 2016

Masamba yatunguwe n’impano yahawe n’umusore Munyakazi Deo

Mu gitaramo cye cyabereye muri Hotel des Milles Collines Intore Masamba yatunguwe bidasubirwaho n’impano y’ishimwe yagenewe n’umusore ikiri muto Munyakazi Deo ucuranga inanga.

Munyakazi Deo yabwiye yeejo.rw ko ari ibintu yateguye igihe kirerkire nyuma yo gutekereza aho Imana imugejeje : Nabyirutse nkunda inganzo ya Masamba cyane, yantozaga atabizi, yampaye inspiration yankundishije umuco atabizi. Nshingiye aho rero nasanze namushimira mu buryo bwihariye, nk umunyabugeni mpitamo kumwandikira urwandiko rwo kumushimira rubishimangira mubwira nti warakoze hari ibyo nakwigiyeho.”

Munyakazi yahaye Masamba iyi mpano mu ruhame amushimira .Masamba nawe yashimangiye ko Munyakazi ari umwe mu bahanzi batanga icyizere kigaragaza ko azagera kure mu buhanzi ashingiye ku buhanga amubonamo kandi akiri muto.

Kugeza ubu ,Munyakazi Deo ni umwe mu bacuranzi bakiri bato b’abahanga bakirigita inanga, agashimisha abantu benshi mu makwe ndetse no mu bitaramo byinshi. Dore ko ubu yatangiye guhuza imikorere n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Kasiva Mutua (Kenya),Manou Gallo(Cote d’Ivoire), Ali Boulo Santo Cissoko (Senegal), Joel Sebunjo(Uganda) , Muqi Li (London) n’abandi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza