Umuco & Ubugeni

Munyakazi Deo yakirigise Inanga karahava bimwenyuza benshi i Berlin

August-25
03:43 AM 2017

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Kanama 2017 mu murwa
mukuru w’igihugu cy’Ubudage I Berlin haberaga iserukiramuco rya muzika
ryitwa Pop kurtur, iri serukiramuco ryari ryahuje abahanzi icumi bafite umwihariko mu bihugu byabo,u Rwanda rwari ruhagarariwe na Munyakazi Deo umukirigitananga umaze kuzamura urwego rwe mu mwuga we.

Mu kiganiro ku murongo wa telefoni na Munyakazi Deo uri mu mujyi wa
Berlin yatangiye abwira ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ati " Inanga abantu bose baje muri festival barayishimiye cyane bitarabaho, narayicuranze bumva ifite amajwi y’umwimerere ku buryo bose ubona bafite umuhate wo kumenya gucuranga inanga kuko bubaha umuziki kandi Berlin ni umujyi w’umuziki igikorwa cyose cya muzika bagiha agaciro’’

Munyakazi Deo yakomeje atangariza ikinyamukuru yeejo.rw ko yashimishijwe n’umwe mu bo bari kumwe ukomoka inaha muri Afurika wamubwiye ko uko yacurangaga inanga byamwibutsaga menshi mu mateka y’igihugu uwo akomokamo.

Ikindi kandi Munyakazi yatangajwe bikomeye no kuba ntawundi muntu
uwariwe wese abe umucuranzi,umunyapolitiki... bazi uretse nyakubahwa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Tubibutse ko ntagihindutse umuhanzi Deo Munyakazi azagera i Kigali
Kuwa gatandatu tariki 26 Kanama 2017 aho azahita akomeza akazi harimo bimwe mu bitaramo agomba kwitabira i Kigali nahandi hatandukanye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza