Umuco & Ubugeni

Madamu Jeanette Kagame yahimbiwe umuvugo "Super Woman" na Ingabire Paola

September-21
18:37 PM 2017

Ingabire Paola ni umwe mu basizi b’abakobwa kandi b’abahanga u Rwanda rufite mu bakora ubusizi bwabo mu rurimi rw’icyongereza.

Ingabire amaze yashyize hanze umuvugo yise super woman tugenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo umugore udasanzwe.

Muri uyu muvugo Poala agaragazamo uko afata Jeanette Kagame madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aho imwe mu mirongo igize uyu muvugo ihamiriza isi n’abanyarwanda muri rusange ko bifite umugore udasanzwe.

Poala ati She is super woman,brighter than the moon, Shine than the sun ni ukuvuga ngo "Ni umugore udasanzwe, urabagirana gusumbya ukwezi, akamurika kurusha izuba.

Mu kiganiro ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw cyagiranye na Ingabire Paola yagize ati " Hari igitabo ndi kwandika ku bagore b’abanyabigwi muri Afurika cyane cyane nise "She powerful than you think".Naricaye nsanga Madamu Jeanette Kagame nk’icyitegererezo cyanjye ngomba kumushyira muri icyo gitabo ndetse akanakibera cover,ikiruta ibindi nahise muhimbira n’umuvugo nise Super woman.

Ingabire Paola ni umwe mu basizi bakunda guhimba akenshi bashimangira imbaraga n’ubushobozi bw’abagore. Ikindi kandi Paola akaba yashoje asaba urubyiruko muri rusange kutisuzugura bakigirira icyizere. Akaba yanasabye abakobwa bagenzi gukomera ku bukobwa bwabo bakirinda abashaka kubatesha agaciro bahawe.

Iyumvire uyu muvugo Super Woman


Umusizi Ingabire Paola

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza