Umuco & Ubugeni

Kigali: Utamuliza agiye gukora filime y’uruhererekane yiganjemo abakobwa

August-21
16:59 PM 2017

Utamuliza Elizabet ni umukobwa ukora filime akaba yaratangiye ibya filime mu mwaka wa 2010 ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye aho icyo gihe akaba atari azi ibyo aribyo neza nyuma yagiye kwiga ibya filime neza mu buryo bw’umwuga mu ishuri rya filime.

Elizabeth akirangiza yahise akora filime yitwa Akarwa akaba yaranayiyoboye filime avuga ko yakunzwe cyane nyuma yayo yatoranyijwe gukora muri filime ya web serie yo muri Kongo mu mushinga wo guhuza abanyarwanda n’abanyekongo bafite impano zo gukina filime bagakora filime y’uruhererekane Tuko Life in Goma.

Elizabeth yatangarije Yeejo.rw ko byamwunguye ubundi bumenyi bwinshi butandukanye ndetse akaba agiye gukora filime y’uruhererekane ye bwite yihariye yitwa identity aho izaba ifite episode 5 ikaba izaba ivuga ku bakobwa 5 buri mukobwa wese akaba azaba afite episode ye igenda ivuga ku buzima bwe ariko bose bafite aho bahuriye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza