Umuco & Ubugeni

Kigali: Umunyamerikakazi yaririmbye mu Kinyarwanda bitangaza benshi mu gitaramo Ndi Igisigo (Video)

August-08
06:24 AM 2017

Mu gitaramo Ndi umusizi hagaragaye umunyamerikakazi Rachel Zung waririmbye mu kinyarwanda atangaza benshi .
Uyu mutumirwa yifatanije na umusizi Tuyisenge hamwe n’abahanzi batandukanye aho
bakoze igitaramo mu rwego kwimakaza umuco ushingiye k’ubusizi cyangwa kuvuga imivugo.

Umusizi Tuyisenge wateguye iki gitaramo yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ko yashimishijwe nuko kitabiriwe dore ko yabonye ko abantu baryohewe no kubona umuzungu aririmba ururimi kavukire rw’u Rwanda.

Yagize ati ndishimye cyane kuko abantu bishimiye ubyurho bw’ibisigo,imivugo,imikino yakinywe haba mu ndi z’amahanga ndetse n’ikinyarwanda. Ikindi kubona twatumiye umushyitsi akaririmba mu kinyarwanda ni byiza mu guha agaciro umuco wacu n’ururimi gakondo.

Muri iki gitaramo hagaragayemo Deo Munyakazi, itsinda ryitwa Ikome , Pascal Solo, Uwera, Carine ndetse n’abandi.


Umusizi Tuyisenge afatanije na Deo Munyakazi


Uwera na Pascal Solo

Itsinda Ikome ryasusurukije abitabiriye igitaramo Ndi Igisigo

Muri iki gitaramo umunyabugeni Munezero celestin yahakoreye ibihangano ashushanya imbonankubone (Live Painting).

Irebere video aho umunyamerikakazi yaririmbye mu Kinyarwanda afatanije na Deo Munyakazi n’umusizi Tuyisenge Olivier

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Karekezi Sandrine 8 Kanama, 23:37

    Ndishimye cyane ibi bigaragazako umuco wacu ukuzwe kdi ko utazazimira
    Komerezaho
    Umusizi. Tuyisenge wacu.

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza