Umuco & Ubugeni

Kigali: Bwa mbere umusizi yageze mu burayi abikesheje Inanga ye

March-28
06:48 AM 2017

Bwa mbere umusizi Deo Munyakazi yabashije gukandagiza ikirenge k’umugabane w’I Burayi I Paris mu Bufaransa abikesheje inanga ye acurangisha. Ibi bikaba byaramushimishije cyane kandi bimutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane ngo akomeze yimakaze umuco nyarwanda abicishije mu gicurangisho cye.

Deo Munyakazi yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ati ni ubwa mbere nari ngeze i burayi kubera inanga yanjye ncurangisha. Nabonye bubaha cyane ibyo badafite ndavuga nk’umuziki. ‘ Inanga gakondo, nasanze batari bayizi bararyohewe cyane. bakunda n’ ubusizi nyarwanda, cyane cyane icyivugo dore ko twahavuye bafite ibyivugo byabo mururimi rw’igifaransa. Byanyeretse ko mfite akazi gakomeye na bagenzi bange b’abahanzi gakondo, ko gusakaza umuco wacu ukamenyekana hose kuko uri hariye, ndi gukora cyane kandi inganzo yange irenge imigabane igere mu mpande zose z isi.

Ni ibitaramo by’ubusizi ngarukamwaka bibera mu Bufaransa byitwa ’Printemps-des-Poetes’ batumiwemo n’umufaransa witwa Pierre Jean Fassan, ubwo yari ino mu Rwanda abonye aho turi gutarama yifuza ko twazataramira abanyaburayi mur ibyo bitaramo.

Aba basore barimo Deo Munyakazi , Eric Onekey na Pierre Jean Fassan bagiye nk’itsinda riturutse mu Rwanda ryitwa collectif kifran(kinyarwanda, Francais, Anglais) kuko izo ndimi zose twazikoresheje mu busizi.

Bakoze ibitaramo bitandukanye nko mu ishuli rya College Alain Fournier iherereye I Paris ndetse bakora amahugurwa atandukanye aho basoje bakorera Igitaramo ahitwa Memo Mediatheque de Mountouban. Uru rugendo rwabaye kuva taliki ya 15 kugeza 24 Werurwe 2017.

Amafoto

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza