Umuco & Ubugeni

Iningiri y’umuhanzi gakondo Sibomana yamuhesheje inka

August-01
13:20 PM 2016

Sibomana Emmanuel ni umugabo w’abana batatu akaba avuka ntara y’amajyaruguru icyahoze cyitwa BYUMBA ariko ngo akaba amaze igihe kitari gito atuye mu murenge wa Kigali ho mu Karere ka Nyarugenge ari naho abana n’umuryango we.

Uyu muhanzi benshi bita umuhanzi gakondo kubera ibikoresho akoresha birimo ihembe ry’inka ,igiti, urudodo rw’umufuka (Akadeyi) rubambye ku gisa n’umuheto n’urudodo rw’inkweto avuga ko uyu mwuga bamwe bavuga ko usuzuguritse ngo umutungira umuryango kandi ukanamufasha gutunga n’urugo.

Aganirana www.yeejo.rw Umuhanzi Emmanuel arasaba abahanzi bose baririmba ijyana gakondo kwishyira hamwe kuko ngo asanga aribo bagisgasiye umuconyarwanda. Yagize ati : Si njye njyenyine uririmba nkoresheje ibibikoresho mubona bya gakondo ariko nanone usanga turi bake ndetse dutatanije imbaraga , icyampa ijwi rigari maze ngahamagara aba bose bakaza tugahuza imbaraga kuko muri twe habitse umuco nyarwanda.

N’ubwo usanga ngo benshi bamwibazaho cyane dore ko akunda kuririmbira mu mahuriro y’abantu aho usanga abantu benshi ngo baba bamwuzuranye baje kumva iyi ningiri. Samuel yemezako iyi mpano yamutunze .

Gusa ngo ntazibagirwa umunsi umwe ubwo yari mu muganda rusange mu murenge wa Kigali , igikorwa cyari cyitabiriwe n’uwari Minisitiriw’intebe Damien HABUMUREMYI; amaze ngo akagirirwa icyizere cyo gukora mu muhogo agasusurutsa abari bitabiriye iki gikorwa byatumye uwahoze ari Minisistiri w’intebe amuha inka yo kumwunganira mu kwiteza imbere.

Icyo gihe kandi ngo hari n’abandi bamwemereye inka ariko batazimuhaye akaba anaboneyeho kubibutsa ko agitegereje n’ubwongo amaso yaheze mu kirere.

Nyuma yo guhabwa inka n’uwari Minisitiri w’intebe Pierre Damien HABUMUREMYI mu gikorwa cy’umuganda rusange cyari cyahuje abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge , mu murenge wa Kigali,umuhanzi SIBOMANA Emmanuel arashimira Letay’ubumwe yamuhaye inka yari yaramwemereye ariko akanagaya abagize ibyo bamwemerera ariko ntibasohoze amasezerano kandi ngo we atarigeze asabiriza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza