Umuco & Ubugeni

Inanga ya Deo Munyakazi ikomeje kumuhuza no gucurangana n’abanyamahanga

December-21
14:47 PM 2016

Inanga ya Deo Munyakazi ikomeje kumuhuza no gucurangana n’abanyamahanga

Jef Neve ucuranga piano ubwo yagiriraga igitaramo i Kigali yaje kurabukwa uburyo inanga icurangitse by’umwimerere ahita afata icyemezo cyo kumusaba ko bataramana.

Aganira na Yeejo.rw Deo Munyakazi yatangaje ko Inanga ye n’uburyo acuranga byabengutswe n’umubiligi Jef Neve. Yagize ati nari naje kuririmbana na Cecile Kayirebwa maze Jef abonye uburyo ncuranga inanga ndetse n’uburyo inanga isohora umuziki mwiza maze ansaba ko twacurangana.

Deo Munyakazi yabashije gucurangana na Jef Neve hamwe na Cecile Kayirebwa mu birori byateguwe na Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda.

Irebere Video

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza