Umuco & Ubugeni

Impanuro Perezida wa Repubulika ahora aha urubyiruko, ngo nizo zamuteye gutangira umushinga w’imideli

November-16
03:22 AM 2016

Nzaramba Shema w’imyaka 18 avuka mu murenge wa Kacyiru ho mu karere ka Gasabo, akabango yarahisemo gushinga company ye agendeye ku mpanuro yagiye yumva Perezida wa Repubulika aha urubyiruko, arushishikariza kwigira, ndetse no gukoresha ubwenge n’ingufu bya gisore mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

Nzaramba Shema yafunguye company izajya ifasha urubyiruko rufite impano zitandukanye, kuzimenyekanisha no kuziteza imbere, akaba kandi ngo yiteguye gutanga akazi k’urubyiruko rurenga 100.

Nubwo akiri ku ntebe y’ishuri, dore ko ari gusoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, (Tron commun) avuga ko inyigisho za Perezida Kagame zatumye afunguka mu mutwe akagira imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru.

Aganira na Yeejo.rw ati”Nakundaga kumva impanuro za Perezida wacu Paul Kagame, zijyanye no kwigira ndetse no kwihangira imirimo, bituma nibaza icyo nakora nkigira, nkiteza imbere ndetse nkanagira icyo mfasha urubyiruko bagenzi banjye, nahise ntekereza kukijyanye no kuzamura impano z’urubyiruko dore ko hari benshi nabonaga bazifite kandi nziza ariko bakabura uburyo bwo kuzimenyekanisha.”

Nzaramba nawe ubwe akaba asanzwe afite impano yo gushushanya, ngo akigiraicyo gitekerezo yakigejeje ku mubyeyi we(Papa) aracyishimira kandi amwemerera kuzajya amufasha mu buryo bw’inama ndetse n’amafaranga. Ngo ubwo nibwo yatangiye kwandikisha company ye, ayiha izina rya“Youth Fashion Designer”,ubu ikaba ikorera mu karere ka Nyarugenge, mu nyubako ya Kigali City Tower. Kandi ngo ikaba imaze kwaguka ku buryo bushimishije.
Nzaramba atangaza ko afata impano zitandukanye (kuririmba, gucuranga, kubyina, gushushanya, kumurika imideri …) akazizamura zikamenyekana, ndetse akigisha na ba nyirazo uburyo bwo kuzibyaza umusaruro.

Si abakeneye kuzamuka gusa, kuko nzaramba ngo yiteguye no gukorana n’abahanzi banditse izina (Stars), ndetse n’ibyamamare (Super Stars) kuko ngo abifitiye ubushobozi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza