Umuco & Ubugeni

Impano yo gushushanya yatumye Niyonsaba Serge agera kuri byinshi

September-03
15:33 PM 2016

Hirya no hino iyo witegereje ubona ibyiza bitatse isi dutuye, harimo byinshi byakozwe n’abanyabugeni, birimo imitako, ibihangano n’ibindi binogera ijisho, yewe usanga hari n’abamara amasaha bahagaze bareba ibyakozwe n’abanyabugeni.

N’ubwo akenshi mwuga wo gushushanya cyangwa se impano yo gushushanya mu bihe byashize wagendaga usanga bamwe batayiha agaciro bitewe no kudasobanukirwa cyangwa se kuko baba batekereza ko ari nko kwishimisha cyangwa ibikorwa mu gihe cyo kuruhuka, ariko kuri ubu abafite ibitekerezo nkibyo baribeshya cyane. Twagendereye umwe mu banyabugeni bakorera I Kigali, tubasha kuganira atubwira byinshi kuri uyu mwuga.

Niyonsaba Serge, umwe mu banyabugeni bagiye bagira uruhare rufatika mu kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda, yavukiye mu Karere ka Rubavu tariki 16 Ukwakira mu mwaka 1987, ubwo yaganiraga na www.Yeejo.rw twamusanze aho atuye mu Karere ka Nyarugenge, i Nyamirambo aho bakunze kwita ku bisima. Twasanze ashushanya atubwirako kuva akiri muto yabikundaga ndetse ngo byari bimuri no mu maraso.

“Gushushanya ndabikunda kandi bindimo, kuva nkiri muto nifuzaga kuba umunyabugeni wo kurwego rwo hejuru, kandi nabigezeho kuko nyuma y’imyaka itatu nize kuri ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo navuyeyo numva mfite ubushobozi buhagije bwo kuzamfasha kuba umunyamubugeni”

Mu mwaka wa 2009 ubwo, Serge akirangiza mu ishuri ry’ubugeni, ni bwo yatangiye kubwinjiramo neza nyuma yo kujya yitabira amarushanwa yitwaga ART FOR PEACE yategurwaga n’Inzu ndangamurage y’u Rwanda. Kuva icyo gihe yatangiye gukora ibihangano bituruka mu bitekerezo bye, nk’uko yabyise mu gifaransa Imagination.

Niyonsaba Serge akomeza abwira abakiri bato ko impano yose umuntu yaba afite ishobora kumuteza imbere mu gihe adacitse intege agashyira imbaraga mu byo azi gukora.

Kimwe mu bigaragaza uko Niyonsaba gushushanya bimaze kumugeza kuri byinshi ni aho agurishiriza ibihangano byo yifashishije Murandasi kuri www.niyoarts.co.rw usangaho uko agenda agurisha ibihangano bye aho utashidikanya ko bimufasha mu mibereho ye kandi ko.

Muri iki gihe, urubyiruko rukunze kuvuga ko imirimo yabuze, Niyonsaba Serge arasaba urubyiruko kumureberaho kuko abayeho neza kandi atunzwe no gushushanya ntakandi kazi akora. nabo rero babaho neza mu gihe badapfushije impano zabo ubusa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza