Umuco & Ubugeni

Impamvu umukobwa cyangwa umugore akwiye guca imyeyo

September-17
14:02 PM 2017

Mukamana Dative utunzwe no gufasha abari n’abategarugori guca imyeyo bibamarira iki mu buzima bwabo nka bamutima w’urugo.

Ubusanzwe nk’uko Mukamana Dative abitangaza ngo guca imyeyo bifasha abagore mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina kongera ubushake, ububobere n’amatembabuzi bikaza ari byinshi bityo bikongerera abashakanye cyangwa abayikora uburyohe bombi.

Dative atangaza ko igihe cyiza cyo gutangira guca imyeyo ku mukobwa (gutangira gukuna) ari ku myaka 12, ariko ngo n’uwacikanywe akageza imyaka yo gushaka 30 gusubiza hejuru abasha kuyica, ngo akaba yifashisha imiti yabugenewe akoresha mu kazi ke kuko n’ubundi avura indwara zitandukanye.

Dative yagize ati: “Kiriya gikorwa cyo guca imyeyo ntago tugikora tugamije kuganisha umuntu mu busambanyi, iyo umuntu adafite iyo ngeso n’ubundi ntibyatuma ayijyamo.”

Akaba ahamagarira abakobwa bataraca imyeyo ko bayica hakiri kare bataragera mu rwabo kuko ngo hari ingo nyinshi zari zarasenyutse akaba yaragiye azifasha gusubirana nyuma yo gufasha abagore muri iki gikorwa. Yagize ati: “Hari benshi bampamagara ngo umugabo yanyirukanye cyangwa ngo mba mu cyumba cyanjye.” Kuko yashatse ataraca imyeyo.

Dative kandi yemeza ko abo rubanda bakunda kwita ba Mukagatare (abagore batagira ububobere mu gitsina bwo kugira amazi) ntago biterwa no kuba bataraciye imyeyo, ahubwo ngo biterwa n’uburwayi butandukanye baba baragiye bahura nabwo.

Ubusanzwe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ni ingenzi cyane mu myubakirwe y’urugo kuburyo iyo hajemo agatotsi gato urugo nta kabuza rurasenyuka, guca imyeyo rero nk’uruhare rw’umugore akaba ari ngombwa cyane kuri we kugirango abungabunge ubusugire rw’urugo.

Share

Ibitekerezo (3)

  1. uwera marie claire 18 Nzeri, 09:30

    mwakoze kutwigisha

    Subiza iki gitekerezo
  2. munezero innocent 18 Nzeri, 15:14

    ese ko nkiri umwana muto nkubwo urongoye umugore utarayiciye byagutwara iki?

    Subiza iki gitekerezo
  3. nyrandayisaba josee 19 Nzeri, 00:57

    Andika igitekerezo cyanyu hano...mwaramutse nahuye ningarukazoguca imyeyo

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza