Umuco & Ubugeni

Ibyo wamenya kuri Uwamahoro Sylvie ukorera ubusizi bwe muri Amerika

August-29
06:08 AM 2017

Uwamahoro Sylivie umusizi w’umunyarwandakazi utuye muri leta zunze ubumwe z’amerika ahamya ko ubusizi mu Rwanda budateze gucika.

Uwamahoro Syyvie ni umusizi w’umunyarwandakazi ukomoka mu karere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba gusa ubu akaba atuye muri leta zunze ubumwe z’amerika mu mugi wa Washington DC.

Mu kiganiro kirambuye Uwamahoro Silyvie yagiranye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yabanje kuva imuzi n’imuzingo urugendo rwe mu busizi, uko byaje,aho abikomora ndetse anakomoza kuri bamwe bibeshya ko ubusizi mu Rwanda bwacitse.

Uwamahoro Slyvie mu magambo ye yatangiye agira ati "Mu by’ukuri ubusizi sinabwize ahubwo ni karande iwacu mbikomora mu gisekuru cy’iwacu. Ubusizi nabukundishijwe na data umbyara nkiri muto ntazi iyo biva niyo bijya, umunsi umwe nigeze kumwicara i ruhande ariho ahimba igisigo anyigisha uko basoma umuvugo,uko batondekanya ibika,uko babara imigemo,uko batondeka amabanga nibindi byinshi. Ubusizi naje gukomeza kubukora cyane ndi mu mashuri yisumbuye aho nabikoraga cyane aho nasengaga mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi ndetse
icyo nibuka nuko umuvugo wanjye nahimbye bwa mbere nari nibye imwe mirongo yo mu muvugo wa Data umbyara.’’

Uwamahoro Slyvie yakomeje avuga ko ubusizi butacitse mu Rwanda ndetse yongeraho ko nubwo kera ibisigo byaturwaga umwami yenda ubu bakaba nta bami bahari bitabuza umusizi guhimba igisigo, yongeraho ko umusizi ashobora kugihimbira Imana nk’umwami w’abami cyangwa nundi muntu uwariwe wese.

Uwamahoro yababajwe ni urupfu rw’umwanditsi w’umunyamerikakazi Angelu Maya umwe mu bo yafataga nk’ikitegererezo ke mu mwuga w’ubwanditsi. Uwamahoro afite inzozi zo kuzandika igitabo gikubiyemo imivugo ndetse n’ibisigo bye.

Tubibutse ko Uwamahoro Slyvie ari muri leta zunze ubumwe z’amerika kuva mu mwaka 2013 ku mpamvu nyinshi zitandukanye zirimo n’akazi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza