Umuco & Ubugeni

Huye: Kuvuza ingoma ku bagore byahinduye ubuzima bwabo biteza imbere

September-16
06:03 AM 2017

Kuvuza ingoma biri mu buryo abanyarwanda bakoresha ngo bishimishe kandi bashimishe abantu bitabiriye ibirori byateguwe.
Abakaraza b’abagore ntibabagaho kandi ntibemerwaga mu bihe byashize.

Elizabeth Nyirahirwa umukecuru w’imyaka 100 y’amavuko wo mu karere ka Huye aragira ti: “ hambere kuvuza ingoma ku mugore byari ikizira. Umugore wavuzaga ingoma yafatwaga nk’ikivume mu muryango kandi bavugaga ko adashobora kubyara”

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The NewTimes, mu karere ka Huye niho hari itsinda ry’abagore barenze iyo kirazira bashinga itsinda “Ingoma Nshya” ry’abakaraza b’abagore rigizwe n’abagore 20 biyemeje kurenga za kirazira z’umuco mu rwego rwo kwiteza imbere. Ingoma Nshya ni itsinda ry’abakaraza b’abagore barokotse genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’abagore bafite icyo bapfana n’abakoze genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ingoma Nshya ishingwa,abantu batandukanye ntibahise babyiyumvisha aho n’ingoro ndagamurage y’u Rwanda i Huye itemerega neza igitekerezo cyabo.

Odile Gakire Katese umuyobozi w’Ingoma Nshya akaba ari nawe wayishinze aragira ati: “igihe nagezaga igitekerezo cyanjye ku ngoro y’umurage w’u Rwanda,bambwiye ko icyo ari ikizira, kandi njye icyo nashakaga ni ugushyira agashya mu muco w’urwanda.”

Umukaraza Clementine uwamariya w’imyaka 24 y’amavuko aragira ati: “ kuva najya mu Ngoma Nshya imibereho yanjye yateye imbere kandi amafaranga mbona ankemurira ibibazo byose mpura nabyo mu buzima”

Ingoma Nshya zatangiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Huye, ku gitekerezo cya Odile Gakire Katese mu mwaka wa2004 itangirana n’abagore 10.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza