Umuco & Ubugeni

Habonetse umukobwa ukirigita inanga nka Sophia Nzayisenga

May-08
11:50 AM 2017

Esther Yiyemeje kumenyekanisha umuziki gakondo akoresheje Inanga.
Niyifasha Esther, ni umukobwa wiyemeje guteza imbere umuconyarwanda,abinyujije mugucuranga Inanga nk’igikoresho gakondo cy’umuziki Nyarwanda.

Niyifasha Esther atangaza ko yatangiye gucuranga Inanga mu mwaka wa 2014 icyo gihe akaba yari afite imyaka 15, dore ko ubu afite imyaka 18. Mbere yaho akaba yararirimbaga muri korali kuva akiri muto. Esther avuga ko intumbero ye ari uguteza imbere umuziki nyarwanda, gusa akaba yibanda kuri gakondo, ari nayo mpamvu Inanga ari cyo gikoresho akunda, n’ubwo rwose azi no gucuranga ibindi ibikoresho bigezweho nka Gitari ndetse na Piano.
Ati “Nahisemo Inanga nk’igikoresho kiranga umuco Nyarwanda, kikaba ari n’umwihariko w’Abanyarwanda.”
Kugeza ubu akaba atarabasha gusohora amajwi kuko agihugiye ku masomo ye, akaba ategereje kugirango abanze arangize kwiga.

Uyu muhanzikazi ari kwiga amashuri ye yisumbuye kuri GS Aiper Nyandungu, gusa akaba abarizwa mu murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke ho mu ntara y’Amajyaruguru.
Esther akaba afite musaza we Deo Munyakazi, ari nawe umugira inama akanamufasha mu nganzo ye, gusa akaba afatira urugero rwiza kuri Nzayisenga Sophia nk’umugore wamenyekanye cyane kubera gucuranga Inanga.

Amafoto ya Niyifasha Esther

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza