Umuco & Ubugeni

Gushushanya kwa Kibiribiri bimufasha kwirihira kaminuza no gufasha umuryango we

June-27
02:27 AM 2017

Nk’umuntu ufite impano yo guhanga udushya, akunda gukora ibintu mu buryo bwe aho rimwe na rimwe ashushanya ibintu yabonye mu nzozi, akaba kuri we yifuza ko ibishushanyo bye byakwigisha abandi ndetse bikabafasha no mubuzima bwabo kwishakamo udushya tubihishemo.

Yitwa Osco Kibiribiri, afite imyaka 24 akaba yarakuriye i Kampala ari naho yize amashuri abanza, ubugeni bwo gushushanya akaba yarabukundishijwe n’umunyabugeni wo muri Uganda witwa Jjuko Ssetimba yajyaga abona akiri umwana ubwo yari akiga amashuri abanza i Nakasero, uyu mugabo akaba yaracuruzaga imitako n’ibishushanyo ahitwa Makindye ahasaga mumwaka wa 2000.


Igihangano cya Kibiribiri

Icyo gihe yakundaga kwitereza ibishushanyo bye n’uburyo yabikoragamo akaba ari nabwo yatangiye kujya amwigana gushushanya. Icyo gihe kandi Kibiribiri ntiyigeze yiyumvisha ko ashobora kuzaba umushushanyi wabigize umwuga ariko uko imyaka yagiye ishira yagiye abikundishwa n’abanyeshuri bagenzi be hamwe n’iyi nshuti ye yo mu bwana bamenyaniye muri Uganda ubu umutima we wose akaba yaraweguriye gushushanya.
Ibyinshi mu bishushanyo bye bigizwe na gakondo nyafurika, abari n’abategarugori b’abirabura mumyambaro ya kinyafurika, intwari n’abanyabigwi bamenyekanye muri Afrika.

Aganira n’umunyamakuru yakomoje ku cyamufashije kwagura impano ye vuba vuba agira ati: " Iyo ushaka guhanga igishushanyo gishya wigira nkaho ufite ibikubabaje muri wowe ukiyemeza, ugahangana nabyo, ubundi ugashushanya ibyo ushatse byose ari nako uvanga amabara atandukanye, kumpera ubona ko wahimbye ikintu gishya kitigeze gikorwa n’undi muntu uwariwe wese.

Kibiribiri ubu yiga muri kaminuza akaba anakuriye itsinda ry’abanyabugeni ryitwa "Thousands Hills Gallery" ryamenyekanye kuva mumwaka wa 2013.
Imbogamizi ahura nayo ahanini ni uko nk’umuntu ukiyubaka akaba akeneye gutera imbere bimusaba gukora cyane kugirango yigarurire imitima y’abakunzi b’ibihangano bye aho aba asa nk’uhanganye n’abamaze kumenyekana ku isoko ryo gushushanya bakaba barakoze izina mbere ye.

Icyo asaba leta n’uko yajya iha amahirwe abanyabugeni bakiyubaka bakabanza bakabona igishoro mbere yo gutangira kubasoresha kuko nabyo abibona nk’imbogamizi.

Ibishushanyo bye ibyinshi abigurishiriza ku mihanda ibindi akabijyana mu imurikagurisha iyo agize amahirwe rikaba.
Amafranga akorera amufasha kwiyishyuriria kaminuza no gufasha umuryango we.
Kwamamaza ibikorwa bye akaba ahanini yifashisha imbuga nkoranyambaga aho ashyiraho amafoto ya bimwe mu bikorwa bye.

N’ubwo urugendo rukiri rurerure afite ikizere ko umunsi umwe ibikorwa bye bizamuha amafranga ahagije akaba afite n’inzozi zo gukora porogaramu izamufasha kwamamaza ibikorwa bye kurushaho aho kugeza ubu yatangiye kuyikoraho ubushakashatsi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza