Umuco & Ubugeni

Goma: ibibera mu kabyiniro i Goma wabisanga no mu rusengero (Video)

July-30
06:45 AM 2017

Utamuliza Elizabeth ni umukobwa ukora filime akaba yarakoze muri filime Tuko Life in Goma mu mahugurwa yo gukora filime yaberereye I Goma aho we na mugenzi we ukomoka muri Congo bakoze agace ka filime Ipseite Identique kavuga ibibera mu tubari,utubyiniro no mu nsengero I Goma.

Muri aka gace ka filme Tuko Life in Goma, Utamuliza yemeza ko ibyo yaboneye mu nsengero z’I Goma yabisanze no mu tubari twaho. Yagize ati dukora iyi filime twarebye ibijyanye n’imyemerere ndetse n’imyidagaduro. Twagiye mu nsengero zimwe na zimwe tubasaba ko twabakoraho filime barabyanga. Hamwe baratwemereye. Mu gufata amashusho twashakaga ko abantu babona ko hari ibigiye bisa mu nsengero no mu tubari aho babyinira I Goma. Ugera mu rusengero ugasanga babyina ku rwego rwo hejuru bazunguza amabuno nkuko abazayirwa babizwiho ndetse wagera no mu tubyiniro ugasanga aruko. Ubona abantu bose bishumye bahimbaye kandi ibyo bakora bitandukanye dore ko bamwe baba basenga abandi bari kwinezeza.

Utamuriza yavuze ko yungutse byinshi mu byerekeye gutunganya no kuyobora filime ndetse ngo mu Mujyi wa Goma yahavanye ubumenyi bwisumbuye buzamufasha gukomeza kwagura umwuga we.

Yagize ati “Nabashije kunguka ubumenyi cyane cyane mu cyiciro cy’ibyo nize by’umwihariko mu byerekeranye gukoresha camera.

Utamuliza na bagenzi be 9 bakoze amahugurwa berekanye bwa mbere Filime ‘Tuko-Life in Goma’ ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2017 mu birori byabereye mu kigo cy’Abadage cya Goethe Institute.


Utamuliza (hagati), Umuhire amelia watanze amahugurwa (i bumoso ) n’umuyobozi wa Goethe Institute Katherina Hey i buryo.


Abahuguguwe mu gukora filime Tuko Life in Goma

Irebere uburyo ibibera mu kabyiniro i Goma wabisanga no murusengero

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza