Umuco & Ubugeni

FESPAD yasuye aho umwami Gihanga Ngomaijana yatuye

August-03
08:15 AM 2016

kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2016,abitabiriye Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD), basuye Buhanga ECO Park, mu Karere ka Musanze,ahimikirwaga Abami b’U Rwanda ,arinaho hatuye Umwami mukuru w’u Rwanda, Gihanga Ngomijana.

Abitabiriye iri serukira muco basuye ECO park mu rwego rwo kugirango babashe gusobanukirwa bimwe mu byerekeye imibereho y’abami b’U Rwanda. Bahageze, basobanuriwe uko abami bazaga kwimikwa, bakajya mu buvumo bakoga ndetse bakanajya aho batekaga (bicaraga) baganira na Rubanda. Beretswe kandi ku “Iriba ry’Umwami” cyangwa irya Buhanga, aho umwami Gihanga yavomye.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi baturutse muri Senegal ndetse na Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza