Umuco & Ubugeni

Editions Bakame yamuritse igitabo cya Umuhuza Denyse

November-24
12:37 PM 2016

Taliki ya 25 Ugushyingo 2016 nibwo Editions Bakame yashyize ahagaragara ibitabo bitandukanye birimo igitabo Uruhimbi rwa Nyanka cyanditswe n’umwanditsikazi ukiri muto Umuhuza Denyse.

Igitabo Uruhimbi rwa Nyanka gikozemo inkuru eshatu ngufi gifite ubutumwa bwagenewe abana n’urubyiruko nkuko Umuhuza Denyse yabitangaje. Aganira na Yeejo.rw yagize ati nabyanditse mu buryo abana nibabisoma bazishima. Harimo amagambo ndetse n’amashusho. Ubutumwa burimo ni ukuntu abantu batandukanye babana bafashanya bakuzuzanya ndetse no kwita ku bidukikije.Buri muntu wese aratumiwe azaze yirebere ndetse abe yanagura iki gitabo .

Iyi ni inshuro ya mbere Umuhuza yashyize k’umugaragaro igitabo yanditse abifashijwemo n’inzu yabitunganije Editions Bakame.


Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza