Umuco & Ubugeni

Byinshi wamenya kuri Marshal Ujeku wo ku Nkombo uririmba injyana gakondo

November-22
16:55 PM 2017

Gukunda aho avuka byamuteye kuririmba injyana gakondo ndetse n’ururimi rw’iwabo nubwo benshi bamucaga intege bamubwiraga ko ururimi aririmbamo atazabona abafana.

Ujekuvuka Emmy marchal uzwi ku mazina ya Marchal ujeku ni umusore muremure w’imyaka 25 y’amavuko na metero 1 na cm 85 yavukiye mu kirwa cya Nkombo mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Rusizi ariko ubu atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo ku Gisozi.

ni umuhanzi umaze umwaka umwe n’amezi 9 aririmba munjyana ya nkombo style ubu amaze kugira indirimbo 4 harimo na video ebyili.

Mu kiganiro yagiranye na Yeejo.rw igitangazamakuru cy’urubyiruko yavuze byinshi bitandukanye byamuteye kuririmba mu njyana we ubwe yise nkombo style ndetse yagaragaje icyo agiye gukora ngo amenyekanishe muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga dore ko afite inzu itunganya umuziki yitwa Calture Empire Records.

Marchal yagize "ati natangiye gukunda kuririmba kera kuko nyogokuru wanjye ubyara papa buri gitondo yazaga mu rugo akansabira agahushya ababyeyi tukajyana muri Bar y’abasamyi ku nkombo kuko ariho yaririmbiraga ndetse akaba n’umubyinnyi mwiza w’imbyino nyarwanda. Nanjye ntagira kubikunda, ariko sinumvaga ko nakora umuziki mu buryo bwagutse.

Yakomeje agira ati Maze gukura ndetse no kurangiza amashuri, natangiye gushaka ubushobozi kuko niyumvagamo impano idasazwe. Icyo nakoze nasohoye indirimbo ya mbere ntabwo byari byoroshye kuko abanca intege babaye benshi, banyumvisha ko ntazabishobora kuko ururimi ndirimba rutamenyerewe mu Rwanda, ariko icyo nakoze kugirango nkurure imitima y’abanyarwanda nagerageje kuririmba injyana nyarwanda ndetse no mu mashusho ibikoresho ndetse n’ibyino nakoresheje n’ibya Kinyarwanda.

Yongeyeho ati Ibyo byarapfashije cyane kandi ndi kubona umusaruro mbese inzozi zanjye zo ku menyekana ndikuzigeraho gahoro gahoro. Ikindi kintu cyampaye imbaraga nuko nabanje kwiyakira kuko hari benshi banga kuvuga aho bakomoka ariko iyo ntaza kwiyakira ngo nemere ko navukiye mu kirwa ubu simba ngeze aho ngeze ubu.

Marchal ufite itsinda ribyina ryitwa Island kids yavuzeko muzika nyarwanda inzitizi igifite zituma idatera imbere ari imyumvire y’abanyamuziki ndetse n’abakunda umuziki ariko ngo ikiza kw’isonga n’inzitizi y’ubushobozi buri hasi mu Rwanda ndetse ngo n’abahanzi nyarwanda ntibakunda umuziki gakondo w’u Rwanda ngo kuko burya iyo wigana ibihangano byo hanze ntabwo wageza ibihangano byawe kure, kuko uba wabiganye.

Yongeyeho ati icyaba cyiza njye mbona nuko twakubaka umuziki gakondo wacu, uzarebe akenshi iyo mu Rwanda habaye ibitaramo batumira abahanzi bo mu bihugu byo hanze ariko bo iyo bakoze ibitaramo ntibatumira abanyarwanda kuko turigana. Njyewe icyo ngiye gukora ni injyana gakondo n’amashusho byiganjemo imbyino n’ibikoresho gakondo byo mu muco nyarwanda kandi ndizera ko bizafasha muzika nyarwanda gutera imbere.

Marchal ujeku aherutse mu gihugu cya Uganda guhura na Eddy Kenzo umuhanzi ukomeye mu kuganira nawe kubijyanye n’ababyinnyi be islands kids kuko ngo Eddy kenzo yamusabye ko bazamubyinira muri video agiye gushyira hanze.
Marchal inama agira urubyiruko bagenzi be ari abize amashuri y’isumbuye na kaminuza nuko batagomba kwicara gusa ngo bategereze ko bazabona akazi kajyanye nibyo bize ko ahubwo bagomba gukora ibijyanye n’ubushobozi bwabo kuko hari aho bakwereka ko ushobora kuva ku idorali rimwe ugatunga igihumbi mu gihe cy’umwaka. ibyo bintu birashoboka kuko akenshi ntabwo umuntu azatera imbere kuko afite abantu bamufashije, ahubwo byaba byiza ukoze mu bushobozi bwe bucye kuko nibyo bya guhesha abagutera inkunga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza