Umuco & Ubugeni

Byinshi k’umusizi ukiri muto Tuyisenge

October-10
05:28 AM 2016

Umusizi Tuyisenge n’umusore w’imyaka 21 y’amavuko yabonye izuba Ku wa 12/12/1995 avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera. Tuyisenge afite Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’ imibare,ubugenge,ubutabire(Physics Chemistry Mathemethic) yakuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kigeme A.

Kuri ubu rero ni umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amakinamico
mu itorero Icyotero. Nyuma y’ibyo ni umusizi wabigize umwuga n’umutaramyi.

Umusizi Tuyisenge ni umukinnyi w’amafirime ubu akaba akina nka Leon muri filime yitwa Virunga school. Uyu musizi
ukiri muto ni numwe mu bagize itsinda rya transpoesis ritegura amarushanwa y’imivugo.
Mu rwego rwo gukuza inganzo ye ahereye mu mivugo ubu ari gukorana imivugo ibiri uwo yise "ijoro nzarara ijabana na "mbishinje nte? afatanyije n’umusizikazi witwa Ange Uwamahoro amashusho yayo yombi azajya hanze vuba.

Tuyisenge usiga bagasigara basiganuza ati ndasaba abanyarwanda gukomera k’umuco wabo kuko n’inshyimbo iruta iyi ishyanga.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza