Umuco & Ubugeni

Bamwe mu banyarwanda bemeza ko umuganura w’uyu mwaka utiteguwe neza

August-05
02:05 AM 2016

Mu gihe umunsi mukuru w’ umuganura ugeze, abanyarwanda batari bake baravuga ko utazagenda neza bitewe n’ uko ibikomoka ku buhinzi byifashishwa mu kuwizihiza byarumbye.

Ubusanzwe umuganura wizihizwa abantu bishimira umusaruro bagezeho cyane cyane uw’ubuhinzi n’uw’ ubworozi, urabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo wizihizwe.
Uyu munsi mukuru ujyiye kwizihizwa mu gihe bamwe mu banyarwanda batunzwe n’ ubuhinzi ndetse n’ ubworozi bavuga ko uyu mwaka barumbije ku buryo ngo hari n’ abatazawizihiza.

Umusaza yeejo.rw yahuriye nawe mu murenge wa Kigali umwe mu yigize igice cy’ akarere ka Nyarugenge gitunzwe n’ ubuhinzi yagize ati:” Umuganura w’ uyu mwaka, ntabwo uzagenda neza cyane nko mu myaka yashize. Izuba ryaravuye imyaka iruma, amasaka ararumba. Reba hepfo no haruguru, n’ ibikenyeri gusa.”

Undi ati:’ Njye ndabona ari ibisanzwe, none se ko kera umuntu yabaga afite ibisaka, tugashigisha ibigage none ukaba ubona twararumbije.
Ubu se waba warejeje udusaka duke ukabura kudushigishiramo abana igikoma, ukajya kutwengamo ikigage!”

Aba batuye mu nkengero z’ umujyi wa Kigali basanzwe batunzwe n’ ubuhinzi bavuga ko uretse kuba umuganura w’ uyu mwaka utazagenda neza cyane bitewe n’ uko barumbije, muri rusange imiganura yo muri iyi myaka itari kugenda neza.

Si abaturage gusa babona ko umuganura w’ uyu mwaka utazizihizwa uko bikwiye, kuko na Minisiteri y’ umuco na Siporo inafite mu nshingano zayo uyu munsi ibibona.

Haherewe ku rugero rwa bamwe mu batuye Intara y’Iburasirazuba bataka inzara kubera amapfa amaze iminsi abugarije bikaba byaba intandaro yo kutuzihizanya n’ abandi umunsi w’ umuganura, Minisitiri w’ Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aherutse gutangaza ko n’ ubwo hari abaturage batabonye umusaruro, bitazababuza kwizihiza umuganura bakoresheje duke bafite, banafate ingamba zizatuma ubutaha babona umusaruro.

Ubundi umuganura wizihizwaga buri tariki ya mbere y’ ukwezi kwa 8, none ubu wizihizwa ku wa gatanu wa mbere w’uku kwezi buri mwaka, ukabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye byerekeye umuco.

Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro mu muryango w’ Abanyarwanda. Watangiye kwizihizwa mu Rwanda ahagana mu kinyejana cya kenda, uza kongera guhabwa imbaraga n’Umwami Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo).

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza