Umuco & Ubugeni

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda biyemeje guteza imbere impano zishingiye ku muco

November-02
08:46 AM 2016

Mu rwego rwo guteza imbere umuco n’ubuhanzi, itsinda rishinzwe guteza imbere umuco muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge NCCPG ( Nyarugenge Campus Cultule Promotingb Group) rikaba itsinda ry’abanyeshuri biga muri iryo shuri.

Bateguye amarushanwa yiswe Indashyikirwa Elites awards.Akaba ahuza abanyeshuri bafite impano zitandukanye zikubiye mubyiciro bitatu aribyo, Umuco(culture), guhimba udushya(innovation) ndatse n’ubuhanzi(creativity)


Mutara VI Christian

Ayo marushanwa yatangijwe ku italiki ya 19 z’ukwezi gushize aho yatangiranye n’amajonjora akaba azasorezwa muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 Ugushyingo 2016, nk’uko tubikesha umuyobozi wa NCCPG Mutara VI Christian.

Ati’ Amajonjora amaze ibyumweru bibiri birenga atangiye , tukaba tuzayasoza kuri uyu wagatunu muri Serena Hotel.” Abajijwe impamvu babishyize muri Sertena kandi hahenze kurwego rw’abanyeshuri, Christian yavuze ko bafite abaterankunga babibafashijemo kandi ko ngo kwinjira ari ubuntu ku banyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda n’amafaranga 1000 kubandi bantu bose.”Byoroheye abanyeshuri kuko kubiga muri Kaminuza y’u Rwanda kwinjira ni ubuntu, naho kubasanzwe kwinjira ni 1000 gusa urumva ko ntawe biremerereye kuba yabyitabira.”

NCCPG ngo igamije kwagura impano zishingiye ku muco ziba zihishe mu banyeshuri akenshi ngo bakabura aho bazigararagariza, ayamarushanwa ateguwe kunshuro ya mbere akaba azajya aba buri mwaka. Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda nabwo bukaba bwarishimiye iki gikorwa ndetse bukaba bwaranemeye kujya bugitera inkunga. Iryo tsinda rya NCCPG rikaba rigizwe n’abanyeshuri bagera kuri 40 baturuka mumashami atandukanye ahurira mu ishami rya nyarugenge.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza