Umuco & Ubugeni

Abanyeshuri barifuza ko ku munsi w’umuganura bazajya bahindurirwa ifunguro

August-29
07:33 AM 2017

Abanyeshuri bo mu bigo byo ntara y’uburengeraazuba bw’u Rwanda,barifuza ko bazajya ahindurirwa ifunguro bahabwa mu mashuri yabo ku munsi w’umuganura bakagaburirwa Kinyarwanda,nabo bakishimira umuganura nk’abandi banyarwanda bose.

Nk’uko tubikesha Radiyo Rwanda,aba banyeshuri barifuza ko umunsi w’umuganura nabo bawizihiriza ku mashuri yabo kandi Kinyarwanda. Aba banyeshuri baragira bati”natwe mwareba uko mutugenza tukabona kuri uwo muganura tukarya kuri ibyo bishyimbo,umutsima w’amasaka,n’ibindi bati nmwareka natwe tukamenya ibiri kuba kuri uwo munsi.”

bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo by’amashuri ngo basanga igitekerezo cy’abo banyeshuri ari cyiza ariko ngo ntibyapfa gushoboka kuko baba babarirwa mu mugana. Baragira bati”ibiribwa bimwe na bimwe ntibishobora kubonekango bikwire abanyeshurii bose cyakoraa nk’ibijumba byaboneka ariko imyumbati,amateke ,imyungu ntibishobora kuboonekamu buryo buhagije ngo bibakwire bose kandi n’ibikoresho nyirizina nk’inkoko,imbeehe,n’ibindi byo gusangiriraho ntibyatworohera kubibona.

Nsakimana Bruce ushinzwe umuco na siporo mu ntara y’uburengerazuba aragira ati”abanyeshuri bajya babareka bakifatanya n’abaturage kwizihiza umuganura mu midugudu ibigo byabo bituyemo.
Insanganyamatsiko y’umuganura w’uyu mwaka iragira iti”umuganura isooko y’ubumwe n’umusingi wo kwigira: a source of unity and foundation of self-reliance”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza