Uburezi

Ibanga Karenzi Manzi yakoresheje ngo abe uwa mbere mu Rwanda mu bizami bya Tronc Commun (Video)

January-10
02:18 AM 2018

Karenzi Manzi Joslyn wagize amanota ya mbere mu bakoze ibizamini mu cyiciro rusange Tronc Commun avuga byamusabye gukurikiza ibintu byinshi kugira ngo abashe gutsinda amasomo ye bityo azakabye inzozi zo kuzaba umwubatsi uhambaye.

Uyu mwana w’imyaka 15 avuga ko yashimishijwe n’uko yatsinze ari uwa mbere mu gihugu ibintu yaharaniye kuva arangije amashuri abanza aho yari uwa kabiri mu gihugu.

Karenzi uvuga ko akunda gusoma ibitabo cyane yabyukaga saa kumi n’igice z’igitondo agasubiramo amasomo ubundi akajya ku ishuri.

Yagize ati "Abandi bana nabagira inama yo kwiga cyane, kudapfusha umwanya ubusa kandi kugira hagunda mu bintu byose bakora, kumvira inama z’ababyeyi n’abarezi babo"

Uretse kwiga kandi ngo gukunda gukina umupira w’amaguru n’imikono njyarugamba [karate] afitemo umukandara w’umukara byose bimufasha kwiga neza no kuruhuka.

Ababyeyi b’uyu mwana basaba abandi banyarwanda kujya bagenera abana umwanya bakabaganiriza no kubitaho mu myigirie no mu burere.

Uyu mwana wifuza kuba umwubatsi ukomeye, se nawe ari muri iyi ngeri ariko agakora iby’amashanyarazi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza