Uburezi

Umwana w’umukobwa atwara inda y’indaro ate?

June-28
19:52 PM 2017

Ikibazo cyo gutwita cy’abana b’abakobwa hamwe n’ubucucike mu mashuli biri mu bikomeye bigaragazwa n’inama yaguye y’uburezi Umujyi wa Kigali uhuriramo n’inzego zibishinzwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza Patricie Muhongerwa avugako hari abana b’abakobwa bakomeje guteshwa ishuli n’ababatera inda zindaro muri abo harimo abarimu babo ati”umwana w’umukobwa atwara inda y’indaro ate, mu bishatse mwabihagarika ikibazo nuko usanga bamwe mu barimu aribo banafite ibyo bibazo, bateza abana babo inda z’indaro abana bakiri batoya.Ababyeyi rero nabo hari ibyo bihaye byo guceceka bakabigira ibanga, ese mwabivuze ndetse n’uriya mwarimu wabikoze akabihanirwa.”
Ku ruhande ry’abayobora ibigo by’amashuli babonako ikosa rinini rigomba gushyirwa ku babyeyi batita k’uburere bw’abana babo.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa musave katorike I bumbogo muri Gasabo Bihozagara Dominique asobanurako ababyeyi batagenzura abana ndetse ko hari n’ababakoresha imirimo ituma bahura n’ibishuko bibatesha ishuli.
Yagize ati”usanga uwateye inda umwana w’umukobwa ari wawundi ukorana na se hafi bacuruzanya hamwe mu gasanteri, ukagira utya ugasanga niwe wagiye gutera inda uwo mwana w’umukobwa.”

Rapolo ya minisiteri y’uburezi ya 2014-2015 igaragazako abana batangiraga umwaka wa mbere w’amashuli abanza ari benshi, ariko bagasoza amashuri yisumbuye batarenga 1/3 cyabo batangiranye mu mwaka wa mbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza