Uburezi

Umunyeshuli watomboye Moto muri poromosiyo ya Tunga na Airtel yizeye ko izamufasha byinshi

October-19
16:46 PM 2017

Bugingo Jonas w’imyaka 25 umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’icungamutungo muri Kaminuza y’u Rwanda utuye i Kigali I Gikondo yatomboye moto ya Airtel muri poromosiyo ya Tunga maze yemeza ko igiye kumubera igisubizo mu buzima bwe bw’ishuli.


Bugingo Jonas watomboye moto

Aganira n’itangazamakuru Bugingo yavuze ko moto igiye kumufasha gukemura ikibazo cy’ingendo ( transport ) kuri we ndetse n’ibindi bibazo by’ishuli.
Bugito ati “iyi Moto igiye kumfasha gukemura ikibazo cy’ingendo (transport) no kumfasha kuba nabona amafaranga yo gukemura ibibazo bimwe na bimwe mura bizi abanyeshuri bahura ni utubazo twinshi.”

Nyuma yo kubwirwa ko yatomboye moto, Bugingo yavuze ko yabyishimiye kandi ashishikariza abandi kugerageza amahirwe bakivanamo ubwoba.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda butangaza ko hasigaye moto 7 zo gutomborwa bikaba byahindura ubuzima bw’umuntu aho wakohereza ubutumwa bugufi(SMS) wandika umubare 1 kuri 155, cyangwa ugahamagara 155 ugasubiza ibibazo bitandukanye bibazwa.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza