Uburezi

Umukobwa wagize amanota menshi mu kizamini cya Leta ubu ni umukozi wo mu rugo

January-31
09:04 AM 2018

Umwana w’imyaka 14 wagize amanota 401 mu kizamini cya Leta cy’amashuli abanza muri Kenya ubu ni umukozi wo mu rugo kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Mediatrix Ngai yakoze ikizamini gisoza amashuli abanza mu mwaka wa 2017, ku kigo cya Musoli Primary School mu gace ka Ikolomani.

Uyu mwana yagize amanota 401, akaba yaragombaga kujyanwa ku ishuri rua Chepterit Girls High School mu gace ka Nandi ariko yasubijwe imuhira ku munsi w’itangira nubwo yari yamaze kwishyura amashilingi ya Kenya ibihumbi 10.

Umubyeyi wa Mediatrix yasabye ubuyobozi bw’ishuri ko yakora imirimo yoroheje mu kigo akishyura umwenda usigaye ariko ibi ntibyashobo kuko ishuri risaba amashilingi 53,554 kugira ngo uyu mwana yemererwe kwiga.

Uyu mubyeyi avuga ko se wa Mediatrix yabuze burundu ku munsi yamubwiye ko atwite.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza