Uburezi

Umucyecuru w’imyaka 55 ashimishijwe n’akazi ke kuko kamufasha kurihira abana be amashuri

September-02
06:06 AM 2017

Umucyecuru w’imyaka 55 utuye mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga intara y’amajyepfo yemeje ko n’ubwo akorera amafranga macye ku kwezi ariko byibuze bimufasha kwita ku muryango we no kubonera abana be biga ibyangombwa birimo ibikoresho n’amafaranga y’ishuri n’ababeshaho mu gihe bari ku ishuri.

Marthe Mukandinda yavutse mu mwaka 1962, akaba afite abana 7 barimo 3 bashatse n’abandi 4 bakiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri makuru, twamwegereye aho akorera akazi ke ka buri munsi adutangariza ko n’ubwo ari kwegereza imyaka y’ubucyecuru ariko agifite abana agomba kwitaho kuko harimo n’abakiri mu myaka yo hasi kandi agomba kurihira bakiga bakarangiza.

Aganira n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw yagize ati: “Mfite abana 4 bari kwiga, umuhungu wanjye Hitimana Pierre ari muri kaminuza, n’ubwo arihirwa na leta ariko ninjye umuha amafaranga y’icumbi n’amatike.Mfite umukobwa witwa Mucyeshango Dorathe nawe ari muwa gatandatu w’ayisumbuye, uwo mba ngomba kumushakira ibikoresho n’amatike. Mfite abakobwa 2 biga I Nyabisindu bataha umwe muwa 3 undi muwa 2, bose mba ngomba kubatunga, nkabaha n’ibikoresho.” Aka kazi n’ubwo kampemba macye ariko byibuze kamfasha kubitaho n’ubwo ndi gusaza.

Mukandinda akaba mu kazi ke ashinzwe kwita k’urusenda rw’umushoramari rungana na hegitare zisaga 5 aho aruvomerera, agasarura urweze ubundi akarurinda ibyonnyi birimo urwiri, inyoni, n’abajura ba kumanywa. Buri munsi ngo abyuka mbere saa kumi n’imwe n’igice agahita yitegura kujya ku kazi ke izuba ritaba ryinshi, akaba kandi akorera amadorari hagati ya 1 na 2.5 ku munsi bitewe n’amasaha yakoze kuko ngo ku kwezi adashobora kubura ibihumbi bye 25.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza