Uburezi

Uburengerazuba: hari amashuri bamwe barya abandi barebera, bagasangira n’ abarimu

February-13
08:44 AM 2018

Bamwe mu banyeshuri bo mu bigo binyuranye mu ntara y’Uburengerazuba bavuga ko utarishyuye amafaranga yose adafata ifunguro kimwe n’abandi, ibintu bituma biga basinzira ndetse bakiga nabi.

Aba bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bavuga ko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri itaragera kuri bose, kuko utarishyuye yose adahabwa ifunguro.

Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda yagize ati “nishyuye ibihumbi 10frw ariko hashize nk’icyumweru bahita bankura ku meza. Nyine iyo bagiye kurya tujya gukina barangiza tukagaruka.”

Ibi kandi ngo byiyongeraho kuba hari amashuri afata ibiryo by’abanyeshuri bakabigaburiraho n’abarimu.

Undi mwana ati “batekera hamwe, barangiza bakarura iby’abarimu bakabikuraho natwe bakatwarurira ukwacu tukajya muri refectoire n’abarmimu bakajya ukwabo.”
Aba bana bavuga ko ibi bituma mu masaha ya nyuma ya saa sita usanga batiga neza kuko baba basinzira kubera inzara.

Gusa bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko nta yandi mahitamo bafite ku kugaburira igice kimwe cy’abana kuko haba hari ababyeyi batishyuye amafaranga kandi ibihari bitabakwira bose.

Banatera utwatsi ibyo kuba abarimu bafata amafunguro agenewe abana, bakavuga ko ibyo barya babyigurira bigatekerwa ahatandukanye n’iby’abanyeshuri.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi we asaba ababyeyi gukora ibishoboka bakabonera amafunguro abana bari ku ishuri kuko bibafasha kwiga neza.

Ati “n’ubundi aba bana iyo batashye bafata amafunguro, ririya funguro yagombaga gufata mu rugo ujyana ku ishuri cyangwa ukagena ingano yaryo ukayigeza ku ishuri wa mwana akagumana na bagenzi be hagati y’amasomo akaruhuka yaba aribwige nyuma ya saa sita akaruhuka agatuza akaza no gukomeza amasomo ye bimeze neza.”

Muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ababyeyi bishyura amafaranga 144 ku munsi, leta ikabunganiraho 56.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza