Uburezi

Tanzania:Abagabo batera abakobwa inda bakwiriye kujya birirwa bahingishwa imirima –Perezida Magufuli

June-23
10:23 AM 2017

Muri Tanzania abakobwa basaga ibihumbi umunani (8 000) bava mu ishuli buri mwaka kubera guterwa inda bakiri kuntebe y’ishuli.

"Bene abo bagabo bakwiriye kujya bahanishwa igifungo cy’imyaka 30 kandi imbaraga bakoresheje batera inda abo bakobwa bakazikoramo imirimo nsimbura gifungo bakajya birirwa bahingishwa imirima" Perezida Magufuli..

Ibi Magufuri yabivugiye munama yabereye mu mujyi wa Chalinze uri kubilometero 100 km uvuye mu murwa mukuru Dralisam. Magufuri kandi yaburiye abakobwa batwara inda bakiri mu ishuli ko ntawuzajya yemererwa gusubira mu ishuli nyuma yo kubyara.

BBC dukesha iyi nkuru iravugako itegeko ribuza abana b’abakobwa babyaye kongera gusubira mu ishuli, ryatowe mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania mu mwaka 2002.Imiryango mpuzamahanga ntikunze kurivugaho rumwe na Leta ya Tanzania,

Mu ijambo rye Perezida Magufuli yabwiye imiryango mpuzamahanga ko ibishoboye yajya yubaka ibigo by’amashuli y’abakobwa batwaye inda, aho guhatiriza Leta kubasubiza uburenganzira bwo kwiga.

Ati”Ntanga uburezi ku banyeshuli bafite inyota yo kwiga kandi babyiyemeje.”
Akomeza agira Ati”Ntamashuli y’ababyeyi mfite ”

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza