Uburezi

Rutsiro: Abana benshi bamaze gusubira mu ishuli

August-08
04:18 AM 2017

Ubushakashatsi bwakozwe kagaragaza ko mu mwaka wa bibiri na cumi na gatandatu abana bagera ku bihumbi bitatu bataye ishuri muri karere ka Rutsiro.

Kugeza muri Kamena bibiri na cumi na karindwi abagera ku bihumbi bibiri na Magana arindwi na mirongo irindwi bari bamaze gusubizwa mu ishuri mu gihe abagera kuri Magana abiri na mirongo itatu batarasubira mw’ishuri . Kugeza ubu ariko aha hatungwa urutoki ababyeyi bamwe na bamwe.

Umuyobozi wungirije wa karere ka Rutsiro Butasi Jean Hermans ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko izo ari ingaruka z’uburere budatangirwa ku gihe .
Yagize ati “birumvikana iyo umwana umufatiranye akiri muto biroroha kuko aba acyumva vuba ndetse niyo amaze gukura biroroha kuko yabitojwe akiri muto.”

Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko bakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira umwana uvutswa uburenganzira bwo kwiga kandi ko bazakora uko bashoboye kose abana bakitabira ishuri kuburyo abana bata ishuri bazagera kuri zeru ku ijana.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza