Uburezi

REB yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya Leta, inavuga ibyo yishimiye

January-09
04:16 AM 2018

Ikigo cy’igihugu cy’uburezi gitangaza ko abanyeshuri batsinze ku buryo bushimishije haba mu mashuri abanza n’icyiciro rusange, aho mu mashuri abanza abagera kuro 13.7 ari bo batsinzwe naho mu cyiciro rusange 10.1% nibo batsinzwe.

Kuri uyu wa 9 Mutarama 2018, amanota REB yasohoye agaragaza ko abana bo mu mashuri abanza batsinze ku mpuzandengo ya 86.3%, naho mu cyiciro rusange batsinze ku mpuzandengo ya 89.9%.

Abana babimburiye abandi ni Mugisha Nsengiyumva Frank wo mu karere ka Muhanga wahize abo mu mashuri abanza, naho Murenzi Manzi Joselyne wo mu karere ka Gasabo yagize amanota menshi mu bo mu cyiciro rusange.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi yatangaje ko bishimira ko abakopera babaye bake cyane.

Ati “turishimira ko uyu mwaka ,abana bakopera babaye cyane. Ibi byatewe n’uko ingamba zo kubikumira zakajijwe.”

Uyu muyobozi yanongeyeho ko “Gufatira ifunguro ku ishuri byafashije abana kwiga neza, bityo bikaba byaratumye umubare w’abatsinze neza wiyongera uyu mwaka”

Muri 2017 abakoze ibizamini bari 96,595 ugereranyije na 89,421 bari bakoze mu mwaka wa 2016. Ni mu gihe abatsinze umwaka wa 2016 bari 89% mu gihe 2017 ari 89.9%.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. manzi daniel 9 Mutarama, 11:35

    kureba amanota

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza