Uburezi

Police irakangurira abanyeshuri kuba abafatanyabikorwa mukwicungira umutekano

September-30
14:36 PM 2017

Polisi y’Igihugu irakangurira abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri ya Congo Nile mu karere ka Rutsiro nabo ku rwunge rw’amashuri ya Karinzi mu karere ka Musanze gushyira umuhate mu bufatanyabikorwa byo kurwanya ndetse no kwirinda ibyaha bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nkuko tubikesha urubuga rw Polisi yigihugu mubiganiro bibiri bitandukanye polisi yagiranye n’abanyeshuri ndetse n’abarezi babo basaga 650, umuvugizi wa polisi yabasobanuriye amategeko n’amabwiriza n’uruhare bafite mugukangurira abandi baturage uburyo bwiza bwo kugenda mumuhanda.
Mu magamboye IP Viateur Ntiyamira yagize ati:”abaturage bongererewe ubushobozi n’imyumvire yo kwicungira ndetse no kwikemurira ibibazo, nkamwe rero urubyiruko mukwiye kumenya ibi mukabigira ibyanyu. ”

IP Viateur akomeza avugako Polisi yakuyeho uburyo yahitaga ariyo yihutira gukemura ibibazo by’abaturage, ibirekera abaturage bo ubwabo kugirango babashe kuba aribo ubwabo babasha kubyikemurira aho buri muturage agira uruhare rwokuba ijisho n’ugutwi byamugenziwe mu kwikemurira ibibazo.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza