Uburezi

Perezida wa Sena Makuza yerekanye icyo umuganda wamara ku burezi bw’abana b’u Rwanda

January-27
04:21 AM 2018

Perezida wa Sena Bernard Makuza asanga umuganda n’ibindi bikorwa by’iterambere bikwiriye gufasha gukemura ibibazo by’ibanze by’uburezi bw’abana hubakwa ibyumba by’amashuri.

Ibi Perezida wa Sena Bernard Makuza yabitangaje mu muganda wo kuri uyu wa 27 Mutarama 2017 yakoreye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama Akagari Karambo aho batunganyaga umuhanda wangiritse usanzwe ukoreshwa n’abagemura amata y’ikusanyirizo rya Gitwa.

Mu biganiro yagejeje ku baturage, Bernard Makuza yasabye ko umuganda wagira uruhare mu kongera ibyumba by’amashuri muri aka gace.

Yagize ati “Umuganda n’ibikorwa byo kwiteza imbere bikwiye kudufasha kwikemurira ibibazo by’ibanze, by’uburezi bw’abana hubakwa ibyumba by’amashuri no kwihaza mu biribwa.”

Mu bice bitandukanye by’igihugu hagenda hagaragara ubucucike mu mashuri ndetse amwe agaragara nk’ashaje cyane ku buryo iyo imvura iguye abana bahita bataha cyangwa bagahagarika amasomo.


Perezida wa Sena Bernard Makuza mu muganda i Rubavu

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza